Imyidagaduro

Umuraperi B Trey yakoze ubukwe

Umuraperi B Trey yakoze ubukwe

Umuraperi Muheto Bertrand wamamaye nka B.Threy yakoze ubukwe na Keza Nailla bamaze igihe bakundana.

Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe hakaba habaye umuhango wo gusaba no gukwa.

Ni ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events muri Gikondo aho umuhanzi w’injyana Gakondo, Cyusa Ibrahim ari we wasusurukije ababwitabiriye.

Aba bombi bari bamaze igihe bakundana ariko bakaba barabyeruye ko bakundana umwaka ushize wa 2022.

B Threy biteganyijwe ko tariki ya 16 Werurwe azakora igitaramo cyo kumurika EP yise ’For Life’ aho bivugwa ko hariho n’indirimbo izaba irimo amashusho yafashwe mu bukwe bwa bo.

B Threy yakoze ubukwe na Keza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top