Imyidagaduro

Umuraperi Danny Nanone yatawe muri yombi

Umuraperi Danny Nanone yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko rwafunze umuraperi Danny Nanone aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomretsa ku bushake.

Uyu muraperi akaba yaraye atawe muri yombi mu ijoro ryakeye tariki ya 19 Nzeri 2022 aho akurikiranyweho gukubita umugore w’imyaka 30 bitewe n’amakimbirane bagiranye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B Thierry yagize ati "Nibyo koko, aracyekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30".

Danny Nanone akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu gihe yahamwa n’icyaha, yahanwa n’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10Frw.

Danny Nanone yatawe muri yombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • dream
    Ku wa 22-09-2022

    niko babaye

To Top