Imyidagaduro

Umuraperi Fireman arugarijwe arasaba ubufasha

Umuraperi Fireman arugarijwe arasaba ubufasha

Umuraperi Uwimana Francis wamenyekanye nka Fireman, arasaba umuntu wese waba ubishoboye ko yamutera inkunga akabasha kuvuza umugore we wagize ikibazo cy’urutirigongo kubera impanuka.

Ni nyuma y’ikibazo Kabera Charlotte yakuye mu mpanuka yakoze ari kumwe n’umugabo we Fireman tariki ya 8 Gashyantare 2023 maze akavunika igupfwa ry’urutirigongo.

Uyu mugabo yatwaye umugore we mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe maze abwirwa ko umugore we atabazwe bishobora kumuviramo n’ubumuga bwa burundu.

Tariki ya 5 Werurwe 2023 ni bwo umugore we yagejejwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho agomba kubagirwa.

Uyu muraperi akaba avuga ko ari ibintu bihenze cyane kandi byaje bitunguranye ku buryo bimugoye, umugiraneza wese waba afite icyo yamufasha akaba yamufasha akabasha kuvuza umugore we.

Hari icyo wifuza gufasha Fireman wanyura kuri iyi nimero 0787708366 (Uwamina Francis).

Fireman na Kabera Charlotte basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 4 Mutarama 2022 mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

Fireman yakunzwe mu itsinda rya Tuff Gang yari ahuriyemo na bagenzi be Bull Dogg, Jay Polly (witabye Imana), Green P na P Fla waje gukurwamo. Yaririmbye indirimbo nka ‘Ca Inkoni Izamba’, ‘Urwikekwe’, ‘Umuhungu wa muzika’ n’izindi.

Fireman arasaba ubufasha ngo avuze umugore we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Moses
    Ku wa 8-03-2023

    Fireman nkunda uburyo Ari umugabo nukuri akomere cyane umugore azemera neza abafana tumuri inyuma Imana niyonkuru dufite icyizere bizagenda neza

  • Moses
    Ku wa 8-03-2023

    Fireman nkunda uburyo Ari umugabo nukuri akomere cyane umugore azemera neza abafana tumuri inyuma Imana niyonkuru dufite icyizere bizagenda neza

IZASOMWE CYANE

To Top