Imyidagaduro

Umuraperi Fireman yasezeraniye imbere y’amategeko Iburasirazuba

Umuraperi Fireman yasezeraniye imbere  y’amategeko Iburasirazuba

Umuraperi Uwimana Francis wamamaye muri muzika nka Fireman yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kabera Charlotte.

Ni umuhango wabaye uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022 ubera mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko muri Kanama 2021 yari yaramwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore.

Ntabwo byakunze ko ahita umushaka kuko yahise ajya mu manza aho yaregwaga gukubita no gukomeretsa umugororwa bari kumwe Iwawa, mu Gushyingo 2021 yaje kugirwa umwere ari nabwo yahise atangira gahunda z’ubukwe.

Fireman yasezeranye imbere y'amategeko na Charlotte
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top