Imyidagaduro

Umurundi Wiz Designer yasohoye indirimbo yifashishije Double Jay wakoranye na Bruce Melodie na Kenny Sol

Umurundi Wiz Designer yasohoye indirimbo yifashishije Double Jay wakoranye na Bruce Melodie na Kenny Sol

Umuhanzi ukizamuka mu gihugu cy’u Burundi, Wiz Designer yasohoye indirimbo yise "Be Mine" yakoranye na Double Jay.

Iyi ndirimbo nshya y’uyu muhanzi "Be Mine" cyangwa se "Ba Uwanjye", igaruka ku nkuru y’urukundo aho umusore aba asaba inkumi kumuha urukundo, amusezeranya ko atazamuhemukira na we akaba uwe, bakazibanira akaramata.

Ni indirimbo yifashishijemo umuhanzi Double Jay umaze kumenyerwa mu Rwanda aho afite indirimbo ’Inzoga n’Ibebi’ yakoranye na Bruce Melodie na ’Quality’ yakoranye na Kenny Sol.

"Be Mine" ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Joel Houghton & Jigga Beat ni mu gihe amashusho yatunganyijwe na John Elart.

Wiz Designer amaze gusohora indirimbo 10 mu myaka 2 amaze mu muziki aho harimo izakunzwe cyane mu Burundi nka "Nyampinga", "Valentine", "Good Morning", "Akabandi" n’izindi.

Wiz Designer (ibumoso) yasohoye indirimbo yakoranye na Double Jay (iburyo)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top