Imyidagaduro

Umusizi Rumaga yatunguwe n’impano yahawe na Nyina (VIDEO)

Umusizi Rumaga yatunguwe n’impano yahawe na Nyina (VIDEO)

Junior Rumaga umusizi umaze kwandika izina mu Rwanda avuga ko kimwe mu bintu nyina yamukoreye kikamutungura ari impano y’ishusho ya Bikiramaliya yamuhaye.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagiye agaruka ku buryo yahuraga n’ibibazo mu buzima ariko nyina akamubwira ko akwiye gutuza kuko umubyeyi Bikiramaliya ahari.

Ngo umunsi umwe yaramusuye aho atuye muri Kigali, areba mu nzu ye abona hari ikibura ariko ntiyagira icyo amubwira, nyuma abona amuhaye ishusho ya Bikiramaliya.

Ati "ejobundi mbona ampaye ishusho ya Bikiramaliya ati ni yo mpano naguteguriye ariko arambwira cyane ko umubyeyi Bikiramaliya ari we uba uri inyuma ya byose."

Rumaga aheruka gushyira hanze igisigo yakoranye na Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana, yavuze ko ari impano yamushimishije cyane ndetse anashimira nyina wayimuhaye kuko azi neza ko Bikiramaliya amwizereramo kandi atajya amutenguha.

Rumaga yavuze impano ikomeye yahawe na nyina umubyara
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top