Imyidagaduro

Umusore utereta Zari wiswe umwana, mu mitoma y’inyunge yamwifurije isabukuru nziza

Umusore utereta Zari wiswe umwana, mu mitoma y’inyunge yamwifurije isabukuru  nziza

Mu magambo yuje imitoma, Shakib Lutaaya uri mu rukundo n’icyamamare Zari Hassan yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka 42 yujuje.

Ubwo Zari yahishuraga ko ari mu rukundo n’uyu musore w’imyaka 30, yagiye yibasirwa na benshi bamwe bamushinja ko ameze nk’uwamufashe ku ngufu bitewe n’imyaka amurusha, gusa ibyo babyimye amatwi bikomereza urukundo rwa bo.

Uyu munsi tariki ya 23 Nzeri 2022, Zari Hassan akaba yujuje imyaka 42 amaze abonye izuba.

Mu magambo aryoheye amatwi yuje imitoma, Shakib abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze imyato uyu mugore w’abana 5 bakundana.

Ati "Isabukuru nziza mwamikazi, umwiza uneje! Ndagukunda by’iteka ryose, ndi umunyamahirwe kuba ngufite."

Zari Hassan yakundanye na Shakib na we uba muri Afurika y’Epfo, ni nyuma yo gutandukana na G.K Choppa batamaranye igihe na we bagiye mu rukundo amaze gutandukana na Dark Stallion waje asimbura uwitwa King Bae waje nyuma ya Diamond Platnumz banyaranye abana 2, hari nyuma yo gutandukana na Ivan Semwanga witabye Imana bamaze gutandukana amusigiye abana 3.

Shakib yifurije isabukuru nziza Zari Hassan
Zari Hassan yagiye yibasirwa kubera uyu musore
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top