Urupfu rwanjye ndarubona ruri vuba - Wema Sepetu watangaje amagambo ateye ubwoba
Nyampinga wa Tanzania wa 2006, Wema Sepetu yasabye amasengesho abakunzi be kuko ari mu bihe bya nyuma bitewe n’uburwayi bw’ibihaha bumumereye nabi.
Uyu mukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, aganira na Global Publishers, yavuze ko arwaye ameze nabi ndetse ko urupfu rwe arubona hafi ye.
Yagize ati"abantu bashobora kugira ngo ndabeshya ariko reka mbabwize ukuri uko meze, ndababara cyane, nabonye uburyo urupfu rwari hafi yanjye kuko nananiwe guhumeka kugeza aho nabonye ngiye gupfa, amahirwe make abantu bari bazi ko ndimo kubeshya ariko narababaraga cyane."
Nakira azafata umwanya wo kujya gushimira Imana kuko yamukuye ku muryango w’urupfu.
Ati"ndabona ari ryo herezo ryanjye ku Isi, niyo mpamvu nashyize ifoto ku rukuta rwa Instagram kugira ngo nihagira ikiba abantu bazamenye ko narimo mbabara."
Aherutse gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram aryamye iherekezwa n’amagambo agira ati"ndababara, ndababara, ndababara."
Uyu mukobwa wamenyekanye cyane mu rukundo na Diamond, yasabye abakunzi kumusengera kugira ngo azakire vuba atazicwa n’iyi ndwara y’ibihaha imwe mu ndwara zihitana abantu benshi.

Ibitekerezo
Muhindakazi Jackline
Ku wa 19-12-2020Humura yesu numwami mwizere
safari Eric
Ku wa 17-12-2020Nubundi isi ntacyiza igira ahubwo nuko wakwizera
Umwami Yesu ukumera ko igikorwa yakorewe kumusaraba ko ari wowe cyakorewe kubyizera bituma uhinduka Umwana w’Imana
IJURU NTIRIKORERWA N’UBUNTU
MATAYO 20:28

Ishimwe vick
Ku wa 17-12-2020Ihane atura ibyahabya sinkubeshye niyowabawarahuje nasatani icyiganza aragukurayo ugihumeka imbabazi araziguha ntacyaha imana utababarira satani ntaburenganzira agufiteho humura mwemerere ature mumutimawaw umvuga nizina rerenze andimazina nikristu yesu umwanawintama wimana afite urufunguzo rukingura ikuzimu mwisi nomwijuru arara ahoashatse muhamagare arara iwawe amena