Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dorimbogo mu muziki yitabye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 azize uburwayi.
Inkuru y’incamugogo y’urupfu rwa Dorimbogo yatangiye kuvugwa mu ma saa kumi nebyiri zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.
Ni inkuru yatunguye benshi bamwe batangira kuvuga ko ari ibihuha gusa byaje kumenyekana ko Vava Dorimbogo yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru avuga ko Dorimbogo yari yararwaye mu minsi yashize, ataha iwabo mu cyaro i Rubogora ajya kwivuza gusa indwara ikomeza kuyoberana byemezwa ko agomba guca mu cyuma ngo asuzumwe barebe indwara yaba arwaye.
Bivugwa ko kuri uyu wa Gatandatu, Dorimbogo yaciye mucyuma gusa nyuma y’aho yaje kwitaba Imana. Nta byinshi biramenyekana ku ndwara yari arwaye.
RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW
)
Ibitekerezo
Anitha
Ku wa 30-07-2024Dorimbogo nukuri lmana imwakire mubayo knd umuryangowe ukomeze kwihangana
Anitha
Ku wa 30-07-2024Dorimbogo nukuri lmana imwakire mubayo knd umuryangowe ukomeze kwihangana
-xxxx-
Ku wa 28-07-2024Allah amutuze aheza
Byukusenge
Ku wa 28-07-2024Imanaimwakire mubayo dorimbogo
Xxx
Ku wa 28-07-2024Vava Imana umuhe iruhuko ridashira