Imyidagaduro

Vava Dorimbogo yitabye Imana

Vava Dorimbogo yitabye Imana

Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dorimbogo mu muziki yitabye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 azize uburwayi.

Inkuru y’incamugogo y’urupfu rwa Dorimbogo yatangiye kuvugwa mu ma saa kumi nebyiri zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

Ni inkuru yatunguye benshi bamwe batangira kuvuga ko ari ibihuha gusa byaje kumenyekana ko Vava Dorimbogo yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru avuga ko Dorimbogo yari yararwaye mu minsi yashize, ataha iwabo mu cyaro i Rubogora ajya kwivuza gusa indwara ikomeza kuyoberana byemezwa ko agomba guca mu cyuma ngo asuzumwe barebe indwara yaba arwaye.

Bivugwa ko kuri uyu wa Gatandatu, Dorimbogo yaciye mucyuma gusa nyuma y’aho yaje kwitaba Imana. Nta byinshi biramenyekana ku ndwara yari arwaye.

Dorimbogo yitabye Imana

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Anitha
    Ku wa 30-07-2024

    Dorimbogo nukuri lmana imwakire mubayo knd umuryangowe ukomeze kwihangana

  • Anitha
    Ku wa 30-07-2024

    Dorimbogo nukuri lmana imwakire mubayo knd umuryangowe ukomeze kwihangana

  • -xxxx-
    Ku wa 28-07-2024

    Allah amutuze aheza

  • Byukusenge
    Ku wa 28-07-2024

    Imanaimwakire mubayo dorimbogo

  • Xxx
    Ku wa 28-07-2024

    Vava Imana umuhe iruhuko ridashira

IZASOMWE CYANE

To Top