Imyidagaduro

Yahya wari umaze imyaka irenga 20 mu itorero ry’iihugu yitabye Imana

Yahya wari umaze imyaka irenga 20 mu itorero ry’iihugu yitabye Imana

Munyashongore Yahaya wari umubyinnyi mu Itorero ry’Igihugu Urucyerereza akaba no mu itsinda Gakondo yaraye yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu musaza w’imyaka 75 akaba yaraye yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ni bamwe mubabajwe n’urupfu ry’uyu mubyinnyi, aho bihananishije umuryango we binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Bagize bati"Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ibabajwe n’urupfu rwa Munyanshongore Yahaya watabarutse none. Yari amaze imyaka irenga 20 ari Intore y’inararibonye mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza. Dukomeje kandi twifatanyije n’umuryango we n’abagize Urukerereza bose."

Urupfu rwa Yahaya rukaba rwashenguye bikomeye kandi abo babyinanaga mu itorero ry’Igihugu Urucyerereza ndetse no mu itsinda Gakondo.

Yahaya yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top