Yasohowe nk’imbwa kwa Nyirasenge, mayibobo yabaye muri kandagira ukarabe imyaka i Kabuga - Umuhanzi Angel Brain yanyuze muri byinshi
Ntawifuza kuba ahabi mu gihe abona aheza, ari amahitamo ya muntu buri wese yakwifuza kubaho nk’igikomerezwa, kuba atari amahitamo nibyo byatumye umuhanzi ukizamuka, Muvunyi Ben [Angel Brain], ku myaka 14 yisanze yatangiye kwikodeshereza muri Kigali.
Uyu muhanzi w’imyaka 19, yashyize hanze indirimbo yise "Kwaka" ahamya ko ikubiyemo inkuru mpamo y’ubuzima yanyuzemo kuva avutse.
Yavutse 2004, avukira mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ntazi isura ya nyina kubera ko yitabye Imana afite umwaka umwe gusa.
Yakuriye mu muryango udasaba umunyu, gusa ibintu byagiye bihinduka yisanga bakennye, se atagishoboye no kubatunga.
Yabwiye Ikinyamakuru ISIMBI ko muri 2018 yigiriye inama yo gufata imodoka yinjira mu Mujyi wa Kigali aje kwa mushiki wa se (Nyirasenge) kuko yizeraga ko bamufasha agakomeza no kwiga.
Ntibyamukundiye kuko nyuma y’amezi 2 gusa yasohowe n’umugabo wa Nyirasenge nk’imbwa amubwira ko igihe bari bakize ntacyo babafashije.
Ati "Navuye mu rugo 2018 nsanze umuryango wa mushiki wa papa, maze amezi abiri baranyirukana bambwira ngo ngende natwe ntacyo twabafashije tugifite amafranga (...) Hariya bansohora ni umugabo wa shangazi wansohoraga anyirukana."
Yahise atangira gukora ikiyede abana n’abandi basore bikodeshereza, agakora ijoro amanywa akajya kwiga Kicukiro muri Groupe Scolaire Kicukiro, babaga Kabuga, gusa muri 2020 byaje kubananira ari bwo yahise ajya kuba ku muhanda.
Angel Brain yabaye ku muhanda imyaka 2 ari mayibobo yibera muri Kandagira Ukarabe za Zion Temple Kabuga, gusa ntiyacitse intege yakomeje kwiga aho yasabaga lift abashoferi ba Ineza Vision bakamutwara bakanamugarura.
Ati "Namaze imyaka 2 ndi mayibobo ndara muri kandagira ukarabe zimwe ziba ku Rusengero rwa Zioni i Kabuga, nahabaye kuva 2020 kugeza 2022 mu Gushyingo."
Nyuma nibwo yaje kubona ubufasha bw’umukobwa uba muri Amerika wemeye kumwishyurira ishuri ndetse akanamukodeshereza, ubu ni we umumenyera buri kimwe, aho yamubwiye ko agiye kumufasha nk’umuvandimwe we.
Yaje no kwimuka ajya gutura Kicukiro hafi y’ishuri bikozwe n’uyu mukobwa ubu urimo gushaka uko yajya kuba iwabo. Angel Brain ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye aho yiga Tourism.
Ibitekerezo