Imyidagaduro

Yolo The Queen ashobora kuba yaravuye mu ijuru – Harmonize yavuze icyo yakundiye uyu mukobwa wamubujije amahwemo

Yolo The Queen ashobora kuba yaravuye mu ijuru – Harmonize yavuze icyo yakundiye uyu mukobwa wamubujije amahwemo

Byatangiye benshi babyita imikino, gusa uko iminsi yagendaga ishira ni ko umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Harmonize yarushagaho kuvuga ko akunda Umunyarwandakazi Kirenga Phiona [Yolo The Queen] kugeza ubwo yanamuhaga imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.

Kuba bakundana byo wenda ni indi nkuru abantu baganiraho cyane ko uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi w’ikimero kirangaza benshi ntaho we arumvikana avuga ko amukunda, gusa Hormonize we ubanza n’iyo aryamye arota izina ‘Yolo The Queen’.

Mu minsi ishize aheruka gushyira amashusho mato ku rukuta rwe rwa Instagram ariko kumwe na Yolo The Queen maze aherekezwa n’amagambo agira ati “ndi umunyamugisha.”

Ntibyarangiriyeho kuko ejo nibwo yasangije abantu amashusho y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover avuga ko ari impano yaguriye umukunzi we, Yolo The Queen.

Nyuma y’aho kandi yatanze umwanya ku bamukurikira ngo bamubaze icyo bashaka maze umwe amubaza icyo yakundiye uyu munyarwandakazi benshi bakururwa n’imiterere ye.

Yavuze ko impamvu ari uko ari we mukobwa mwiza yigeze abona, ikirenze kuri ibyo ngo ashobora kuba yaravuye mu ijuru.

Ati "Ni umukobwa mwiza nigeze mbona, afite ikibuno kinini, ndatekereza ko yoherejwe avuye mu ijuru. Yolo the Queen Ndagukunda."

Undi yahise aza amubaza impamvu yamuhisemo, maze amusubiza agira ati “Ntawundi umeze nka we ku Isi."

Ibi byatangiye ubwo yazaga mu Rwanda akavuga ko yifuza guhura nyina wa Yolo The Queen, si ibyo gusa kubera uyu mukobwa yavuze ko anifuza kugura inzu mu Rwanda akaba anifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Gusa benshi babifashe nko gutwika kugira ngo imishinga y’indirimbo yarimo na Bruce Melody zizarebwe cyane, gusa na nyuma y’uko zisohotse ntiyahwemye kuvuga urwo akunda Yolo The Queen.

Yavuze imyato Yolo The Queen
Harmonize ntahwema kuvuga ko akunda Yolo The Queen
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top