Imyidagaduro

YouTube yasonze R Kelly ushobora gufungwa burundu kubera ibyaha 8 bimuhama

YouTube yasonze R Kelly ushobora gufungwa burundu kubera ibyaha 8 bimuhama

Urubuga rwa YouTube rwasonze umuhanzi R Kelly ushobora gufungwa burundu kubera ibyaha aregwa, maze rukuraho imiyoro ibiri yanyuzagaho ibihangano bye.

R Kelly yahamijwe n’Urukiko ibyaha byose yashinjwaga uko ari umunani bishingiye ku gukoresha imibonano mpuzabitsina abana b’abakobwa n’abahungu mu gihe kirenga imyaka 20.

Nyuma y’uko ahamijwe ibi byaha akaba ategerejwe gukatirwa aho ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.
BBC yatangaje ko imiyoboro y’uyu muhanzi yanyuzagaho ibihango bye kuri YouTube ari yo R Kelly TV na R Kelly Vevo yariho indirimbo zisaga 200, YouTube yazisibye.

Indirimbo ze zari ku yindi miyoboro zo zizakomeza gukinwa nta kibazo na kimwe kibayeho.

Ibi bikozwe mu gihe muri 2017 hari haratangijwe igikorwa cyiswe ‘Mute R Kelly’ aho abantu basabaga ko indirimbo z’uyu muhanzi zahagarikwa, YouTube ikaba ibikoze mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenga uru rubuga avuga ko mu gihe ufite umuyoboro yakoze ibyaha bikomeye kandi uwo muyoboro ufite aho uhuriye nabyo.

R Kelly yahamwe n'ibyaha byose aregwa none na YouTube yasibye channel ze 2
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top