Imyidagaduro

Zari Hassan arateganya ubukwe

Zari Hassan arateganya ubukwe

Umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yahishuye ko we n’umukunzi we mushya, Shakib Lutaaya kimwe mu byo abantu babitegaho harimo n’ubukwe.

Kuva yatandukana n’uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga muri 2013 nyuma akaza kwitaba Imana, Zari yagiye agerageza kujya mu rukundo kenshi ndetse no kuba yakongera kurushinga.

Ubu ugezweho bari mu rukundo ni Shakib Lutaaya, umusore w’umugande benshi bagiye bavuga ko akiri muto atakabaye akundana na Zari.

Ubwo Zari yabazwaga impamvu akundana n’uyu musore aruta cyane, yavuze ko urukundo rudatoranya kandi imyaka akaba ari imibare.

Aganira na Urban TV yo muri Uganda, Zari yavuze ko niba babona Shakib atamubereye bakwiye kumushakira umukwiriye.

Ati “Uvuga wese ko Shakib atankwiriye, nanzanire umugabo unkwiriye. Mbonera noneho umuabo unkwiriye. Njyewe mbaho ubuzima bwanjye n’umugabo wanjye kandi nta bwoba na buke dufite.”

Abajijwe aho urukundo rwe na Shakib rugana, yavuze ko abantu bakwitega ubukwe ndetse ko bazanabyarana.

Ati “mwitege buri kimwe. Abana, ubukwe, buri kimwe. Ntabwo wabona umwanzi ukora neza kukurusha.”

Nyuma y’uko atandukanye n’umugabo we, yakundanye ndetse anabana nk’umugabo n’umugore na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri, baje gutandukana akundana n’uwo yise King Bae, haje Dark Stallion, GK Choppa ubu hakaba hagezweho Shakib Lutaaya.

Zari avuga ko we Shakib bazakora ubukwe bakanabyarana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top