Imyidagaduro

Zari yatangaje amagambo yatunguye benshi

Zari yatangaje amagambo yatunguye benshi

Umuhererwekazi w’umugande, Zari Hassan yavuze ko nta mugabo akeneye wo gukora ubukwe ahubwo uwo ashaka ari uzamufasha kwishimisha gusa.

Uyu mugore wari umaze iminsi muri Tanzania aho yari yashyiriye Diamond abana babyaranye ngo bamusure, mbere yo gusubira muri Afurika y’Epfo yavuze ko nta gahunda yo gusubirana na Daimond batandukanye muri 2018 kuko ngo akeneye umugore ukiri muto uzamwitaho akamufasha gukura.

Ati“nabona uzamufasha gutuza, akamufasha gukura n’aho ubundi ndabona arimo gukora neza yaba mu muziki ndetse nk’umubyeyi, ndatekereza ko nabona umugore uzamwitaho buri wese azishima.”

Yakomeje avuga ko kuba yashaka umugabo icyo gitekerezo yamaze kukirenga ahubwo uwo akeneye ari uwo bazajya bishimishanya.

Ati“mu by’ukuri ntabwo nkeneye gushaka umugabo. Ndi kuri rwa rwego numva ngomba kwigenga nkakora buri kimwe nshaka. Abantu benshi bashinga ingo ku bw’umutekano ndetse no gushaka uwo bazasazanya. Njyewe kuri iyo ngingo ubukwe ntabwo bundi mu ntekerezo, nkeneye umwunganizi gusa twazajya twishimana.”

Zari avuga ko agomba gufata umwanya akita ku bana be 5, barimo 2 yabyaranye na Diamond n’abahungu 3 yabyaranye na Ivan Semwanga.

Amaze iminsi muri Tanzania aho yari yashyiriye Diamond abana be
Agomba kwita ku bana be uko ari 5
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top