Imyidagaduro

Zuchu yavuze ku byo kuba atwitiye Diamond Platnumz

Zuchu yavuze ku byo kuba atwitiye Diamond Platnumz

Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuchu yateye utwatsi ibyo kuba atwitiye Diamond Platnumz bavuzwe mu rukundo.

Ibi byose byatangiye mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Nyakanga ubwo Diamond Platnumz yajyaga kuri Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 akavuga ko umukunzi we atwite, gusa nta zina rye yigeze avuga.

Benshi bahise bemeza ko ari Zuchu utwitiye Diamond Platnumz, gusa akaba yarabiteye utwatsi aho yavuze ko yakwishimira gutwita ariko yarakoze ubukwe abana n’umugabo.

Ati "nakwishimira gutwita nkagira abana, ninshaka umugabo gahunda ni uko nzabyara abana babiri bikarangira nkahita ngaruka mu muziki."

Aba bombi bamaze igihe bavugwa mu rukundo nubwo bagiye babihakana, gusa ni kenshi bagiye bafotorwa bagiranye ibihe byiza.

Zuchu yahakanye ibyo gutwitira Diamond
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top