Imyidagaduro

Zuchu yavuze umubano we wihariye na Diamond, ibyo kuryamana na we

Zuchu yavuze umubano we wihariye na Diamond, ibyo kuryamana na we

Umuhanzikazi Zuchu ubarizwa muri WCB(Wasafi Classic Baby) ya Diamond yavuze ko abantu bajya babona amafoto bari kumwe bagakeka ko we na we bafitanye umubano udasanzwe kandi atari byo cyane ko nta n’ibanga rye yamubitsa.

Kuva uyu muhanzi yagera muri iyi nzu itunganya umuziki ya Diamond, ni kenshi yagiye avugwa mu rukundo n’uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika, gusa bakomeje kugenda babihakana.

Aganira wa Wasafi TV, Zuchu yavuze ko abantu bashukwa n’amafoto ari kumwe na Diamond bagakeka ko hari umubano udasanzwe bafitanye, ngo yubaha abakoresha be ku buryo hari imirongo atarenga.

Ati"abantu benshi ntibumva umubano wanjye na bosi wanjye, njye ndamutinya ariko abantu bakeka ko turi inshuti cyane bitewe n’amafoto dufata turi kumwe. Nashyizeho imipaka kuri ba bosi banjye bose, nta n’ubwo nshobora kubasangiza amabanga y’ubuzima bwanjye, ndabubaha."

Yakomeje avuga ko atajya aryamana n’uyu muhanzi nk’uko abantu babikekaga, ikirenzeho ni uko ahantu ageze hose yahageze ku bushobozi bwe nta muntu yigeze yigurishaho kugira ngo amufashe kwamamara.

Nta mubano wihariye agirana na Diamond nk'uko abantu babikeka
Ngo nta n'ibanga yamubitsa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top