Imyidagaduro

Nyuma yo gukura ibihembo 2 muri Kenya, umuhanzi akaba n’umushoramari Marchal yakiriwe n’umugore we

Nyuma yo gukura ibihembo 2 muri Kenya, umuhanzi akaba n’umushoramari Marchal yakiriwe n’umugore we

Nyuma y’uko umushoramari akaba n’umuhanzi, Marchal Ujeku yegukanye ibihembo 2 muri East Africa Entertainment Awards (EAEA) biheruka gutangirwa muri Kenya, yashimiye umugore we umutera imbaraga zo gukora umunsi ku munsi.

Marchal akaba yegukanye ibihembo bibiri, icya mbere icya kompanyi ye ya ’Marchal Real Estate’ icuruza ibibanza ndetse n’icy’indirimbo y’umuco muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko igihembo ’Marchal Real Estate’ yegukanye agikesha gukora cyane, ashimira abakozi ba yo bakora umunsi ku munsi ngo kompanyi itere imbere.

Ati "Ibihembo negukanye ni bibiri. Icya ’Marchal Real Estate’ ndagikesha gukora cyane, nshimira abakozi bose ba kompanyi bakora umunsi ku munsi kugira ngo dushyire mu bikorwa ibyo abakiliya baba bifuza, navuga ko iki gikombe ngituye abakozi bose n’abakiriya muri rusange."

Yavuze ko iki gihe mbo cya ’Marchal Ral Estate’ yegukanye bizafasha mu kwihutisha ibijyanye n’umushinga afite muri Kenya wo gufungurayo ishami ry’iyi kompanyi ye.

Ati "muri Kenya twari twatangiye kureba uburyo twahashyira ibiryo bya Marchal Real Estate, umushinga twarawutangiye dutangira no gukorana na kompanyi yitwa Mizizi, iki gikombe mpawe byatumye hazamo kwihutisha ibikorwa."

Ku gihembo indirimbo ye ya ’Ntakazimba’ yegukanye nk’indirimbo y’umuco muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko cyamuhaye ishyaka ryo kugaruka mu muziki.

Ati "Igikombe cya muzika nka Marchal Ujeku, indirimbo nziza y’umuco muri Afurika y’Iburasirazuba, navuga ko ari ibimpa ishyaka na none ryo kugaruka muri muzika numva ko indirimbo itumye bampa iki gikombe, ni indirimbo n’abanya-Kenya bumvaga ko yumvikana ari iy’umuco ari n’aho abantu abera bavuga ko mu Rwanda dushobora kuba dufite umwihariko."

Yakomeje kandi avuga ko yagize amahirwe yo guhura na Producer David wahoze akora muri Future Record baganira ku mishinga bazakorana mu minsi iri imbere ijyanye na muzika.

Yashimiye kandi umugore we umuba hafi muri byose, akamutera imbaraga zo gukora cyane ndetse n’umwanya muke abona mu gihe atari mu kazi ka ’Marchal Real Estate’ akaba yamwemerera kuwukoresha muri muzika.

Muri ibi bihembo kandi Muyoboke Alex yegukanye igihembo cy’umujyanama uhiga abandi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Producer Irakoze Jean Pierre [Kozze] yegukanye icya producer uhiga abandi, Alliah Cool yegukana icy’umukinnyi mwiza wa filime n’abandi.

Marchal yegukanye ibihembo bibiri muri Kenya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top