Imyidagaduro

Akari ku mutima kasesekaye ku munwa, Titi Brown yahamijwe urwo akunda Nyambo

Akari ku mutima kasesekaye ku munwa, Titi Brown yahamijwe urwo akunda Nyambo

Umubyinnyi w’Umunyarwanda, Ishimwe Thierry [Titi Brown], yaganjwe n’amarangamutima maze ahamya urwo akunda Nyambo Jesca ku munsi we w’amavuko.

Mu minsi sihize ni bwo havuzwe urukundo hagati y’aba bombi ariko bakomeza kugenda babitera utwatsi bavuga ko atari byo.

Ni ibintu byari byatijwe umurundi n’amashusho ya bo bagiranye ibihe byiza ku munsi w’abaundanye tariki ya 14 Gashyantare 2024.

Ejo hashize ku wa 18 Mata 2024, ubwo uyu mukinnyi wa filime Nyambo yari yagize isabukuru y’Amavuko, Titi Brown abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje amarangamutima afitiye uyu mukobwa.

Muri ubu butumwa burebure, yamubwiye ko ari uw’agaciro mu buzima bwe ndetse ko yazanye umugisha mu buzima bwe.

Ati "Ndabizi uyu munsi nagushyize mu bihe bituma utekereza impamvu ntakwifurije isabukuru nziza cyangwa impamvu ntagupositinze, mukundwa narimo negeranya amagambo kugira ngo nze gutuma umenya ukuntu niyumva, uburyo uri uw’agaciro, umugisha wazanye mu buzima bwanjye."

Yakomeje ahishura urwo akunda uyu mukobwa ahamya ko bahuye mu bihe ahamya ko byari bimugoye.

Ati “Ndibuka ko nahuye nawe mu minsi mibi yanjye mu mezi atanu ashize ariko watumye numva nkunzwe kandi mba umwe mu bantu bishimye ku Isi.”

“Kuba iruhande rwawe, kuganira nawe, rimwe na rimwe nibaza icyo nakoze kugira ngo mbe ukwiriye umugore wuje ubuhanga kandi mwiza nkawe, nshobora kuba ndi umusore ufite amahirwe mu isanzure ryose kugira umuntu utangaje mu buzima bwanjye nka we.”

Ibi yatangaje byahise bisa n’ibishyira iherezo ku rujijo rwari rumaze iminsi ku rukundo rwa bo aho bombi nta n’umwe wabyemeraga.

Ubutumwa bwa Titi Brown kuri Nyambo Jesca
Titi Brown yahamije urwo akunda Nyambo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top