Imyidagaduro

Bianca wagarutse mu itangazamakuru yakomoje ku muturirwa arimo kubaka (VIDEO)

Bianca wagarutse mu itangazamakuru yakomoje ku muturirwa arimo kubaka (VIDEO)

Nyuma y’igihe asa n’uvuye mu itangazamakuru, Uwamwezi Mugire Daphine uzwi nka Bianca Baby yagarutse mu itangazamakuru aho agiye gukorera Isibo Radio.

Uyu munyamakuru akaba yaherukaga kuri radio 2019, yahavuye ajya ku Isibo TV akaba na yo yari yarahavuye.

Aje kuri iyi radio nshya n’ubundi ya Isibo TV ariko we akaba yabwiye ISIMBI ko azajya akora kuri Radio gusa, televiziyo atazisubiraho kubera undi mushinga afite.

Ati "Kugaruka mu itangazamakuru nshatse gukora ni kuri Radio. Impamvu kuri Radio gusa ni uko televiziyo ari channel yanjye nshaka gukora."

"Nzajya nkora guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa yine."

Iki kiganiro agihuriramo na Halifa Ntakirutimana (Mc Buryohe), Uwamwezi Mugire Bianca na DJ Tricky basusurutsa abakurikiye iyi radio ivugira kuri 98.7

Agaruka ku muturirwa arimo kubaka muri Kigali, yagize ati "biraho vuba tuzayitaha, aho igeze irashimishije. Ntabwo nakubwira ngo ni ejo ariko ni vuba."

Bianca Baby yagarutse mu itangazamakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top