Imyidagaduro

Eddy Kenzo yageze mu Rwanda avuga ku rukundo rwe na Minisitiri

Eddy Kenzo yageze mu Rwanda avuga ku rukundo rwe na Minisitiri

Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Eddy Kenzo yageze mu Rwanda abajijwe ku rukundo rwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro yanga kugira byinshi abivugaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024 ni bwo uyu muhanzi yageze mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo yatumiwemo na Nemeye Platini cya ’Baba Experience’ kizaba ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu muri Camp Kigali.

Uyu mugabo ntabwo itangazamakuru ryari kumurekura ritamubajije ku rukundo rwe na Minisitiri Phiona Nyamutoro aheruka no guherekeza yagiye kurahira.

Ubwo yari abajijwe niba koko bakundana, yagize ati "Ibyo tube tubiretse". Mu gushaka nko kumwinja, umunyamakuru yamubajije niba yarishimiye kuzamurwa mu ntera k’umukunzi we, agira ati "yego".

Phiona Nyamutoro yari asanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ahagarariye urubyiruko by’umwihariko akaba umunyamuryango wa NRM, Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda.

Tariki ya 22 Werurwe 2024 ni bwo Nyamutoro yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro muri Uganda. Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo umwaka ushize ubwo Phiona yari akiri Umudepite.

Eddy Kenzo yari yaherekeje Phiona kurahira, aha bari kumwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni
Ubwo Phiona yarahiraga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top