Imyidagaduro

Habaraye ntihakabe! Ibyo Zari Hassan yibaza bikamucanga

Habaraye ntihakabe! Ibyo Zari Hassan yibaza bikamucanga

Umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yagaragaje Isi nk’ahantu hatagitekanye umuntu yaba bitewe n’uburyo igenda ihindagurikamo.

Ni mu butumwa uyu mugore w’abana 5 yanyujije kuri Instagram ahajya ubutuma bumara amasaha 24, aho yagize ati "Isi ntikiri ahantu hatekanye."

Uyu mubyeyi yakomeje agaragaza uburyo Isi yahindutse, abantu batakizera abandi aho yatanze urugero ku bana be ko hari ibintu batigeze bakora kubera ko Isi idatekanye.

Ati "Abana banjye ntibigeze bahigwa n’imbwa, ntibigeze batega bus cyangwa ngo bajye kurya mu baturanyi. Harabaye ntihakabe. Sinshobora gusiga abana banjye mu modoka iminota mike nk’uko ababyeyi banjye babikoraga."

Yunzemo ati "ntidushobora no kwizera imiryango yacu ngo ibe iri kumwe n’abana bacu. Ni bibi cyane."

Muri 2001 Zari Hassan yashakanye na Ivan Semwanga batandukanye muri 2013 bamaze kubyarana abahungu 3, nyuma y’aho yagiye mu rukundo na Diamond Platnumz ndetse banabanaga nk’umugore n’umugabo banaza kubyarana abana 2. Baje gutandukana ubu akaba yarashakanye Shakib Lutaaya.

Zari Hassan abona Isi nk'ahanatu hatagitekanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top