Imyidagaduro

Hamisa Mobetto yambuye umuhungu we izina rya Diamond

Hamisa Mobetto yambuye umuhungu we izina rya Diamond

Umuhanzi akaba n’umunyamideli wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto yahisemo gukura izina rya Diamond mu mazina y’umwana we w’umuhungu bivugwa ko yabyaranye na Diamond Platnumz ariko we akaba tabikozwa.

Hamisa Mobetto afite abana babiri, umukobwa Fantasy Majizzo ndetse n’umuhungu yabyaye muri 2017 aho yavuze ko yamubyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Uyu muhungu yaje kumwita Dylan Naseeb Abdul. Aya mazina abiri ya Naseeb Abdul akaba ari amazina ya Diamond Platnumz kuko asanzwe yitwa Naseeb Abdul Juma Issack.

Gusa uyu mwana kuva yavuka ntabwo nyina wa Diamond yigeze yemera ko ari umwana w’umuhungu we, ibi byatumwe na Diamond asa n’utamufata nk’umwe mu bana be.

Ubwo yabazagwa kuri uyu mwana mu Kuboza 2022, Diamond yagize ati "sinshaka gucira urubanza umwana kuko we ni umumalayika. Rimwe na rimwe ibihe nk’ibi bishobora kubangamira uburenganzira bw’umwana. Maze igihe kinini numva ibi bihuha ariko nyina w’umwana buri gihe aba azi se w’umwana."

Uku gukomeza kugenda yihunza uyu mwana, byatumye na Hamisa Mobetto afata umwanzuro wo gusa n’umurinda uyu muryango.

Kuri ubu yamaze gufata umwanzuro wo gukura amazina ya Diamond ku mazina y’umwana we akoresha ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, ubu arimo gukoresha ’Dylan Mobetto’.

Ibi bibaye nyuma y’uko amakuru avuga ko Diamond atemera umwana ndetse akaba yarasabye ko hakorwa DNA ya kabiri.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu minsi ishize, nyina wa Hamisa Mobetto, Shufaa Lutigunga ubwo yari abajijwe kuri uku guhindura amazina k’umwuzukuru we yavuze ko umukobwa we, Hamisa Mobetto ari we uzagisubiza neza.

Mobetto yahinduye amazina y'umwana we ku mbuga nkoranyambaga
Diamond Platnumz ntabwo yemera uyu mwana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Murekatete yvonne
    Ku wa 26-04-2024

    Nakund iy mubyarant numunt agahakan umwana uramureka harigihe kiger akamwifuz atabasha kumugerah

IZASOMWE CYANE

To Top