Imyidagaduro

Harimo itike hafi ya miliyoni 4 Frw! Ibiciro bihanitse by’igitaramo cya Jose Chameleone byavugishije benshi

Harimo itike hafi ya miliyoni 4 Frw! Ibiciro bihanitse by’igitaramo cya Jose Chameleone byavugishije benshi

Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Jose Chameleone yavuze ko guhanika ibiciro mu gitaramo afite muri Kanama 2024 impamvu nta yindi ari uko bijyanye n’ibigwi afite mu muziki.

Iki gitaramo kizaba tariki ya 31 Kanama 2024, nta gihindutse kikaba kizabera mu Mujyi wa Kampala muri Serena Hotel.

Yatunguye benshi ubwo itike ya cyo ya make yayishyiraga ku madorali 100 ni ukuvuga agera ku bihumbi 130 by’amafarana y’u Rwanda, ni mu gihe itike ya menshi (ya VVIP) ari ibihumbi 3 by’amadorali, hafi miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muhanzi umaze kubaka izina mu muziki, yavuze ko abafana b’umuziki baba bifuza kubona nk’ibyo babona mu bitaramo bya Davido ariko bishyuye amashilingi ibihumbi 20, ngo bagomba kwishyura menshi kugira ngo babone byiza.

Ati "abantu baribaza impamvu naciye amadorali 100? Murashaka kubona ibintu nk’ibyo mubona mu gitaramo cya Davido mu gihe mwishyuye amashilingi ibihumbi 20. Nk’umufana ugomba kwishyura mesnhi kugira ngo umuhanzi na we akore ibyiza."

Mu kiganiro BBS TV, Chameleone yavuze ko ibi biciro bijyanye n’izina afite mu muziki.

Ati "turashaka ko ibi bizaba ari ukwishimira ibyo nakoze muri uru ruganda. Hari abantu bumva ko nakabaye mbyishimira nkiriho. Ririya joro nzaba nishimira itafari nashyize mu ruganda rw’umuziki."

Yakomeje agira ati "turahenze kurusha n’ibyo bicioro."

Jose Chameleone uzuzuza imyaka 45 mu kwezi gutaha, azakora iki gitaramo mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye ndetse no kwishimira ibyo yagezeho mu muziki.

Jose Chameleone yahanitse ibiciro by'igitaramo cye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top