Imyidagaduro

Harmonise yaburiye Zari Hassan ko umugabo we arimo gukina n’urupfu

Harmonise yaburiye Zari Hassan ko umugabo we arimo gukina n’urupfu

Nyuma y’uko umugabo wa Zari Hassan, Shakib Lutaaya asabye Harmonize ko bakina umukino w’iteramakofi (box), uyu muhanzi yabwiye umugore we ko umugabo we arimo kwiyahura.

Ni nyuma y’uko Harmonize avuze ko yifuza guhura na Hassan Mwakinyo usanzwe ari umukinnyi w’iteramokofi, ngo arebe ko yahindura umwuga kuko abona urwango rwabaye rwinshi.

Ati "Reka nibande kuba narwana na Mwakinyo ndebe ko nahindura umwuga. Ndabona urwango rwabaye rwinshi. Wenda amahoro azaboneka. Ndabizi nabishobora, Imana ibimfashemo."

Aha ni ho Shakib Lutaaya yuririye na we azamubwira ko yiteguye kurwana na we, uyu mukino ukabera muri Tanzania ndetse n’amafaranga avuyemo bakaba bayakoresha mu gufasha abatishoboye.

Ati "Umunsi mwiza nshuti, byiza kuba winjiye mu iteramakofi, nakwishimira gukina umukino w’iteramakofi na we ukanabera muri Tanzania, twakuramo amafaranga tukayakoresha mu bikorwa byo gufasha abatishoboye. Nshaka kumva icyo ubivugaho."

Mu kumusubiza, Harmonize akaba yageneye ubutumwa Zari Hassan ko umugabo we aashaka kwiyahura.

Ati "Zari ibi waba ubuzi? Umugabo wawe ashaka gukina n’urupfu."

Umugabo wa Zari Hassan, Lutaaya arifuza gukina umukino w'iteramakofi na Harmonize
Harmonize yabwiye Lutaaya ko ashaka kwiyahura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top