Imyidagaduro

Icyo Humble Jizzo yavuze kuri Nizzo akigera i Kigali

Icyo Humble Jizzo yavuze kuri Nizzo akigera i Kigali

Umuhanzi Nyarwanda wo mu itsinda rya Urban Boys, Humble Jizzo yageze mu Rwanda avuga ko yari akumbuye bikomeye mugenzi we, Nizzo bombi bagize iri tsinda ryigaruriye imitima ya benshi nubwo risa nk’aho ryasenyutse.

Humble Jizzo umaze iminsi yimukiye muri Kenya, ejo hashize ku wa Kane ni bwo yageze mu Rwanda yitabiriye igitaramo cya mugenzi wa bo Nemeye Platini P wo muri Dream Boys yise ’Baba Experience’.

Ubwo yari ageze ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, mu bamwakiriye harimo na mugenzi we Nizzo.

Jizzo yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ariko na none yari akumbuye cyane mugenzi we Nizzo.

Ati "Ngarutse mu rugo murabyumva iyo umwana agarutse mu rugo aba yishimye. Nizzo nari mukumbuye cyane nubwo tuvugana buri munsi guhura nabyo biba bikenewe.”

Agaruka kuri iki gitaramo kimuzanye, yavuze ko kuba Platini yarahisemo gutumira Urban Boys ari iby’agaciro kuko Urban Boys na Dream Boys bafitanye isano.

Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024 aho kwinjira ari 5000 Frw, ibihumbi 10 Frw ndetse n’ibihumbi 200 Frw ku bantu umunani bashaka kwicarana mu myanya y’icyubahiro.

Byitezwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi barimo Riderman, Butera Knowless, Nel Ngabo, Kenny Sol, Big Fizzo na Eddy Kenzo.

Humble Jizzo yavuze ko yari akumbuye Nizzo cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Innocent MURWANASHYAKA
    Ku wa 29-03-2024

    Nibyagaciro nkabakunzi ba urban boys turabyishimiye cyane
    knd turabakundaa cyaneeee bibaye byiza badutamo ikigoma gisha kbx nineza kubakunzi babo turabasabye kbx

IZASOMWE CYANE

To Top