Imyidagaduro

Ish Kevin yigaramye RIB

Ish Kevin yigaramye RIB

Umuraperi Ish Kevin yigaramye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko yasangiraga ibyibano n’abajura yerekanye ejo hashize ku wa Kabiri.

Mu gitondo cy’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, RIB yerekanye itsinda ry’abajura 6 bibaga abaturage bakabacucura.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda rya bo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa.

Si ibyo gusa kuko banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga mu mahiriro (supermarkets) bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko bakundaga gukoresha ibirori byo mu rugo bizwi nka ’House Party’ kandi akaba yaratunguwe no kuba barasangiraga n’abahanzi nka Ish Kevin na Logan.

Ati "Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bibye bya binyobywa bibye bakagenda bagakora ’house party’ bagahura n’abantu batangaje, naje gutangazwa no kuba barasangiraga n’uwitwa Ish Kevin mu nzu y’i Kagarama akabakira, n’uwitwa Logan njye sinabazi na Olivier ukora indirimbo.”

Ish Kevin abinyijije ku mbuga nkoranyambaga ze, yabyamaganiye kure avuga ko abo bantu atabazi ndetse ko niba hari umuntu umaze igihe yitwara neza, arimo.

Ati "Ndasaba RIB n’ibi binyamakuru byose y’uko nibamara kumenya ko ntaho nziranye n’aba bana, ibi bitangazamakuru byakoreshejwe byanduza izina ryanjye, byazakoreshwa byose bivuguruza kuko ibi ntabwo ari byo k’umuntu umaze igihe yitwara neza nkanjye. Murakoze."

Uyu muraperi akaba yavuze ko kandi agiye kujya gutanga ikirego kugira ngo izina rye ryangijwe rikurweho icyasha. RIB ivuga ko yagize amahirwe kuko iyo bafata aba bajura bari kumwe na we yari gufungwa kuko yari umufatanyacyaha.

Abajura RIB yerekanye bari bamaze igihe bacucura abaturage
Ish Kevin yavuze ko ibyo RIB yavuze atari byo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top