Imyidagaduro

#KWIBUKA30: Gahunda ya Rayon Sports yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

#KWIBUKA30: Gahunda ya Rayon Sports yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Rayon Sports y’abagabo n’abagore, ku munsi w’ejo bazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni mu muhango uzabera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ni mu gihe u Rwanda kuva ejo tariki ya 7 Mata 2024 rwinjiye mu cyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igikorwa iyi kipe ikora buri mwaka, mu rwego rwo guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside bazira uko bavutse.

Uyu muhango izawukora ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024, uzabanzirizwa n’urugendo aho bazahagurukira kuri New Life Bible Church saa 14h00’.

Uru rugendo ruzaba rugana ku Rwibutso rwa Nyanza aho biteganyijwe ko bazashyira indabo ku mva, bakanunamira imibiri ihashyinguye mu rwego rwo kuyiha icyubahiro.

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro aho Rayon Sports izajya kwibukira, rushinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 105, muri bo abasaga 3000 biciwe ku musozi wa Kicukiro.

Umwaka ushize ubwo u Rwanda n’inshuti za rwo bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rayon Sports n’ubundi yibukiye ku Rwibutso rwa Nyanza, umwaka wari wawubanjirije yari yasuye Urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera.

Ku munsi w'ejo Rayon Sports izibukira ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hagenimana mourice
    Ku wa 9-04-2024

    Nifatanyije numuryango
    Wareyosport kwibuka kucuro30 jonoside
    Yakorewe abatuysi twibuketwiyubaka imana ibanenamwe
    Murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top