Imyidagaduro

Mbere yo gucakirana na APR FC, abakinnyi ba Muhazi United baricinya icyara

Mbere yo gucakirana na APR FC, abakinnyi ba Muhazi United baricinya icyara

Mbere y’uko Muhazi United ikina na APR FC umukino w’umunsi wa 25, abakinnyi b’iyi kipe y’Iburasirazuba bahagaze neza mu mufuka nyuma yo guhembwa amezi 2 y’ibirarane.

Aba bakinnyi bari bamaze iminsi bishyuza, ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki 28 Werurwe 2024 ni bwo aba bakinnyi bahembwe amezi 2 y’ibirarane by’imishahara bari bafitiwe.

Ubu abakinnyi bakaba barasubukuye imyitozo bitegura umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona bazakinamo na APR FC ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024.

Mu bakinnyi basubukuye imyitozo, ISIMBI ifite amakuru ko ibura abakinnyi babiri ari bo; Nduwimana Louis Romeo wagize ibyago ndetse na Uwayezu Aime urwaye.

Kugeza ubu Muhazi United mu gihe hasigaye imikino 6 ngo shampiyona irangire, Muhazi United iri ku mwanya wa 8 n’amanota 31.

Muhazi United yahembwe amezi 2
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bether Benjamin
    Ku wa 3-04-2024

    Isimbi irakunzwe cyane nirihe banga jyakoreshejwe kujyirango ikundwe bene akakajyeni

  • Bether Benjamin
    Ku wa 3-04-2024

    Isimbi irakunzwe cyane nirihe banga jyakoreshejwe kujyirango ikundwe bene akakajyeni

IZASOMWE CYANE

To Top