Imyidagaduro

Rocky Kirabiranya yavuze umwenda afitiye Yakuza, iby’ihangana rye na Junior Giti (VIDEO)

Rocky Kirabiranya yavuze umwenda afitiye Yakuza, iby’ihangana rye na Junior Giti (VIDEO)

Umusobanuzi wa filime umaze kubaka izina mu Rwanda, Uwizeye Marc wamamaye nka Rocky Kirabiranya yavuze ko atigeze ahangana na mugenzi we muri uyu mwuga, Junior Giti kuko yawumutanzemo ndetse hari n’ubufasha yamuhaye.

Ni nyuma y’igihe benshi babagereranya bibaza urusha undi mu gukura filime mu ndimi z’amahanga azishyira mu kinyarwanda bizwi nk’agasobanuye, uburyo babikoramo bigatuma abazireba baryoherwa ni ho benshi bahera bavuga ko bahanganye.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Rocky yavuze ko atigeze ahangana na Junior, aho ahamya ko yasanze Junior yaratangiye umwuga wo gusobanura.

Ati "Junior ntabwo twagahanganiyemo, namusanzemo asobanura, nigaga mu mashuri yisumbuye asobanura ari umusitari, ariko na we yarigaga kuko iwabo habaga ibyuma yaratahaga agasobanura ariko atari ukuvuga ngo ni mukuru cyane."

Ku ngingo yo kuba Junior yaramuzamuye, yavuze ko atigeze amuzamura ariko yemeza ko hari ubufasha yamuhaye nk’umuntu wamutanze mu mwuga.

Ati "Namusanzemo aramfasha ahubwo, hari ukuntu umuntu aba afite studio ukamubwira ngo wantije, akagutiza, ntabwo ari ukunzamura ahubwo ni ukumfasha, hari benshi yayitije batazamutse."

Yakomeje ashimira Yakuza (na we ni umusobanuzi wa filime), uyu ngo ni we watumye akora agasobanuye, yemeza ko hari ideni amufitiye azamwishyura.

Ati "Ahubwo Yakuza buriya ni we muntu nzi, ni we muntu watumye njya mu gasobanuye ntabwo nashakaga kukajyamo. Yakuza kandi azi ko ibintu byarangiye kuriya? Yakuza mubamo ideni bizarangira mwishyuye kandi akabibona ko yakoze igikorwa gikomeye, ni we watumye njya mu gasobanuye ntabwo nagombaga kukajyamo kandi ntabwo kampfiriye ubusa."

Rocky yatangiye gusobanura filime muri 2015, muri 2019 mu bihembo bya Made in Rwanda Awards, yegukanye igihembo cy’umusobanuzi w’umwaka.

Rocky avuga ko atigeze ahangana na rimwe na Junior Giti
Yakuza ngo ni we watumye akora agasobanuye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top