Imyidagaduro

Rujugiro wa APR FC yambitse impeta ya fiançailles uwo basangiye ubuto (AMAFOTO)

Rujugiro wa APR FC yambitse impeta ya fiançailles uwo basangiye ubuto (AMAFOTO)

Umukunzi ukomeye wa APR FC akaba n’umukozi mu ikipe y’igihugu Amavubi (Kit Manager), Munyaneza Jacques benshi bazi ku izana rya Rujugiro, yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Uwimana Denavina baziranye kuva mu bwana bwa bo.

Ni umuhango waraye ubaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024, ubera mu Rugando kuri Lomalo Guest House.

Ni ibirori byari byahuriranye n’isabukuru ya Rujugiro, nyuma ya yo ni bwo yatunguye uyu mukobwa maze ashinga ivi hasi, amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera maze amwambika impeta y’urukundo.

Rujugiro akaba imbere y’abantu bari bitabiriye uyu muhango, yashimiye cyane umukunzi we ndetse avuga ko ibyiza biri imbere.

Ati "Ndashimira umukunzi wanjye kuba yemeye ko tuzabana, icyo namubwira ndamukunda kandi ibyiza biri imbere ashonje ahishiwe."

Uwimana Denavina mu mvugo yumvikanamo amarangamutima hafi amarira gushoka ku maso, yashimiye Rujugiro kuko yamubereye imfura kuva yamubona.

Ati "Ndashimira umukunzi wanjye kuko yambere imfura kuva namubona, ambera umunyakuri muri byose, yarakoze kunkunda ndetse uru rugendo dutangiye nemeye kumuba hafi aho azankenera azambona."

Aba bombi biyemeje kuzabana nyuma y’imyaka 2 bakundana, gusa bakaba baziranye kuva bakiri bato aho baniganye ku kigo kimwe mu mashuri abanza muri St Famille, Rujugiro yamwigaga imbere yigana na musaza we ni mu gihe umukobwa yamwigaga inyuma imyaka 3, umwe yari mu wa 5 undi ari mu wa 2.

Rujugiro na Denavina bari bari baberewe
Ubwo Rujugiro yari yateye ivi hasi ategereje ko umukunzi we amwemerera ko bazabana
Yahise amwambika impeta ya fiançailles
Byari ibyishimo bikomeye ku mpande zombi
Hari inshuti n'abavandimwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top