Imyidagaduro

Sinzi aho nakura amagambo yasobanura uko meze mu mutima - The Ben mu gahinda kenshi

Sinzi aho nakura amagambo yasobanura uko meze mu mutima - The Ben mu gahinda kenshi

Umuhanzi The Ben yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rwa Nyirakuru ubyara nyina, Mukangarambe Yoniya uheruka kwitaba Imana.

Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo uyu mubyeyi witabye Imana tariki ya 28 Werurwe 2024 yasezewe bwa nyuma.

Yoniya wari utuye Kayonza akaba yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye i Remera mu Karere ka Gasabo.

Ni umuhango witabiwiriwe n’abavandimwe n’inshuti, aho benshi mu byamamare bari baje gufata mu mugongo uyu muhanzi.

The Ben yari yatabawe n’abarimo Muyoboke Alex, David Bayingana, Israel Mbonyi, Okkama, Alliah Cool, Uncle Austin, Tom Close n’umugore we n’abandi.

Mu ijambio rye The Ben yavuze ko nta magambo menshi yabona yo kuvuga, gusa ngo yari umubyeyi mwiza amwizeza ko bazamubera aho atari.

Ati "Warakoze kumbera inshuti nziza. Sinzi aho nakura amagambo yasobanura uko meze mu mutima, reka nkwizeze ko icyo wabibye muri twe kizatanga umusaruro kandi tuzaba aho utari. Wabaye umubyeyi waranzwe n’urukundo, impuhwe n’ubugwaneza. Imana igihe iruhuko ridashira mubyeyi!".

Mukangarambe Yoniya yitabye Imana tariki ya 28 Werurwe 2024 aho yari afite afite imyaka 89, akaba asize abana 10, abazukuru 32 n’abazukuruza 39.

Yoniya yitabye Imana ku myaka 89
The Ben yari yatabawe n'abarimo ibyamamare
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ticia
    Ku wa 17-04-2024

    Ihangane The Ben

  • Hitayezu
    Ku wa 5-04-2024

    Ntago byoroshye

IZASOMWE CYANE

To Top