Imyidagaduro

Uko Bruce Melodie yabeshyeye The Ben icya semuhanuka

Uko Bruce Melodie yabeshyeye The Ben icya semuhanuka

Muyoboke Alex yavuze ko ibyo Bruce Melodie yatangaje ko The Ben yamuhamagaye ngo bakorane indirimbo atari byo ahubwo ari we wamutumyeho.

Hamaze iminsi inkuru ku mbuga nkoranyambaga zijyanye no kutumvikana kwa hato na hato hagati ya Bruce Melodie na The Ben.

Byatangiye mu mpeza 2023 Producer Madebeats yavugaga ko Bruce Melodie yababajwe n’uko ko The Ben yanze ko bakorana indirimbo arimo akina play station.

The Ben yavuze ko atigeze amusuzugura ariko ko ibyabaye niba byarababaje Melodie amusabye imbabazi, gusa Melodie yaje guhita amubwira ako atakazanye imikino mu kazi.

Muyoboke Alex uzwi mu myidagaduro y’u Rwanda nk’umujyanama w’abahanzi, yavuze ko abantu bakwiye kureka guhanganisha abandi banashakira ikibazo aho kitari.

Muri iki kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yasuzuguye undi 2017 ariko nyuma ya ho bagakomeza kuvugana, bagasangira kugeza 2021 bajya gukorana indi ndirimbo ariko ikibazo kikaba ari ibyabaye 2017.

Ati “Nabonye bavuga ngo barapfa ‘play station’, bose barazikina ntibazakubeshye ariko ibyo ni ibintu byabaye 2017, ako gasuzuguro ka 2017 abantu bagenda bakavuga ntabwo ari cyo kibazo kuko 2019 Melodie yagiye gukora indirimbo na Sheebah (Karungi) muri Uganda icyo gihe The Ben yari afiteyo igitaramo cya ‘Black & White’.”

“Bamaze gufata amashusho Melodie yaje ari kumwe n’umuntu witwa Omarion wari umujyanama we icyo gihe, bari bari muri Governor Night Club, Ben yari kumwe na ba Pallaso n’abandi benshi, yabonye Melodie aramuhamagara araza baricarana, bararyohewe ku rwego rwo hejuru.”

Yakomeje avuga ko bitarangiriye aho kuko na 2021 Bruce Melodie yagiye kwa The Ben iwe mu rugo aho yari atuye barasangira, banafata umwanzuro wo kujya gukorana indirimbo.

Ati “Reka mbivuge ku nshuro ya mbere ntabwo barimo gushaka kubivuga, nta kibazo gihari ahubwo abantu basesengure barebe neza. 2021 Melodie, Jado, Element na Kenny Sol bagiye kwa Ben ku i Rebero ni ho yabaga, bagiye bafite n’ibyo kunywa, bararyoherwa ku rwego rurenze urwo watekereza nk’abantu b’abahanzi.”

Yakomeje avuga ko kugeza icyo gihe nta kibazo bari bafite kuko banahavuye bajya muri Country Record gukora indirimbo, ahubwo ngo abantu bakwibaza impamvu iyo ndirimbo itasohotse kuko babivuga babica hejuru.

Muyoboke Alex ngo ntiyumva ukuntu ikibazo cyatangiye kuvugwa 2023 gishingiye ku ndirimbo ya 2017 kandi nyuma kugeza 2021 baravuganaga bakanabonana.

Muyoboke kandi yagarutse ku byo Bruce Melodie yigeze gutangaza avuga ko The Ben ari we wamuhamagaye ngo bakorane indirimbo yarangiza akamusuzugura, yavuze ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ati “Umuntu witwa Omar muramuzi, ni inshuti ya bo bombi mwabonye ko yanambariye Ben mu bukwe bwe, yabwiye Ben ngo Melodie ashaka ko mukorana ikiganiro, Ben aramubwira ngo nta kibazo njyewe ndamufana, The Ben yafashe inzira ajya Monster Record ahamara amasaha ategereje Melodie, Melodie yaje asanga The Ben arimo akina iyo ‘Play Station’.”

Muyoboke avuga ko iyo aba ari The Ben wamusabye ko bakorana indirimbo yari gusanga yateguye ibintu bye, yamaze kuririmba maze na Melodie akaza akararirimba ibye, ariko si ko bimeze ahubwo Melodie ni we wamusabye ko bakorana indirimbo n’ikimenyimenyi Bruce Melodie ni we waje ngo azanye na Producer Madebeat wari gukora iyo ndirimbo.

Uyu mujyanama w’abahanzi kandi yemeje ko yagerageje gushaka aho ikibazo kiri, yicaza The Ben aramubaza, anatuma Uncle Austin kwa Melodie kuko ari isnhuti ye ariko yaje gusanga nta kibazo gihari.

Bruce Melodie ngo yababajwe n'uko The Ben yamusuzuguye akanga ko bakorana indirimbo
The Ben yavuze ko atigeze asuzugura Bruce Melodie anamusaba imbabazi
Muyoboke Alex yavuze ko Melodie yabeshyeye The Ben
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mugisha
    Ku wa 19-04-2024

    Good morning ndabakunda cyane

  • Ticia
    Ku wa 17-04-2024

    rata Tiger B ndakwikundira cyaneeeee

IZASOMWE CYANE

To Top