Imyidagaduro

Umuhanzi Bruce Melodie mu ihurizo, umukobwa yongeye kumuhagurukira

Umuhanzi Bruce Melodie mu ihurizo, umukobwa yongeye kumuhagurukira

Umukobwa witwa Agasaro Diane yongeye guhagurukira umuhanzi Bruce Melodie avuga ko babyaranye amusaba kuzuza inshingano ze agatanga indezo.

Ni ibaruwa yanditswe n’umunyamategeko Agasoro Diane yashatse, Me Turahirwa Theogene aho yavuze ko ari mu nyungu z’umwana we w’umukobwa yabyaye.

Muri iyi baruwa ISIMBI ifitiye kopi, uyu munyamategeko yagaragaje ko uwo mwana yavutse tariki ya 1 Nzeri 2015 akaba yitwa Itahiwacu Keza Blessings.

Yavuze ko yatereye agati mu ryinyo nyina w’umwana akaba ari we ukora inshingano zose.

Ati "kugeza ubu nyina w’umwana ni we wirya akimara kugira ngo umwana abone ibimutunga, imyambaro, amafaranga y’ishuri ndetse no kwivuza."

Muri iyi baruwa yamwandikiye tariki ya 22 Mata 2024, yamubwiye ko yakwihutira gukemura ikibazo mu nzira y’ubwumvikane yakwanga bakitabaza ubutabera.

Ati "tukaba tugusaba kugusaba kubahiriza inshingano za we mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y’ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugira ngo ubutabera butangwe."

Iyi baruwa kandi yandikiwe Bruce Melodie, banageneye kopi inzu ireberera inyungu ze ya 1:55AM.

Mu Guhyingo 2015 ubwo uyu mwana yari amaze 2 avutse, Agasoro Diane yamushyiriye Bruce Melodie agiye kumwaka indezo.

Yamusanze ahari Studio itunganya umuziki ya Super Level ariko undi abimenye ahita ajya kwihisha ngo atabonana n’uwo mukobwa, undi yahise afata umwana amushyira hejuru y’imodoka ya Bruce Melodie.

Agasoro Diane arasaba Bruce Melodie kuzuza inshingano ze
Bruce Melodie yasabwe gutanga indezo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top