Imyidagaduro

Umuhanzi Kenny Sol n’umugore we baritegura kwibaruka

Umuhanzi Kenny Sol n’umugore we baritegura kwibaruka

Umuhanzi Nyarwanda, Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] n’umugore we Kunda Alliance Yvette baritegura kwibaruka imfura ya bo.

Ni nyuma y’amezi 4 Kenny Sol na Alliance basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa Nyakabanda tariki 5 Mutarama 2024.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kenny Sol yashyizeho amafoto agaragaza ko we n’umugore we usanzwe uba muri Canada bitegura kwibaruka.

Amakuru avuga ko Kenny Sol na we yaba yitegura kujya kuba muri Canada asanzeyo umugore we.

Gusa uyu muhanzi ubwo yari abajijwe niba koko afite gahunda yo kwimuka akajya muri Canada, yasubije ko nta hantu heza ho gutura nko mu Rwanda ariko na none buri muntu afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka ku Isi.

Kenny Sol na Alliance baritegura kwibaruka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top