Imyidagaduro

Umukinnyi Muvara Ronald yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’uwo basangiye kawunga

Umukinnyi Muvara Ronald yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’uwo basangiye kawunga

Muvara Ronald ukinira REG VC ndetse n’ikipe y’igihugu ya Volleyball, yamaze kugaragaza amatariki y’ubukwe bwe na Umuhoza Mariam bamaze imyaka irenga 7 bakundana.

Ubu bukwe bwa bo bukaba buzaba tariki ya 30 Kamena 2024, biteganyijwe ko gusaba no gukwa bizabera Heaven Garden ku i Rebero, gusezerana imbere y’Imana bizabera muri EAR Remera mu gihe abatumiwe bazakirirwa muri Heaven Garden.

Ni nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, Ronald wakiniye amakipe arimo na APR VC, yafashe icyemezo asaba Umuhoza Mariam bari bamaze igihe bakundana ko yazamubera umugore.

Mariam wahaye agaciro igihe kigera ku myaka 7 bari bamaze bakundana, na we ntiyazuyaje yahise amwemerera maze amuhereza ikiganza cy’ibumoso undi amwambika impeta ku rutoki rwa mukubita rukoko nk’ikimenyetso cy’uko ubu amufashe abaye uwe.

Muvara Ronald na Umuhoza Mariam bamenyanye hagati y’umwaka wa 2013 na 2017 ubwo aba bombi biganaga ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe.

Muvara w’imyaka 28 yakiniye APR VC kugeza 2019 ubwo yahitaga ajya muri Gisagara VC ayikinira kugeza 2022 ari nabwo yajyaga muri REG VC akinira kugeza uyu munsi.

Muvara Ronald na Mariam bagiye gukora ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top