Iyobokamana

Aline Gahongayire yafashwe n’ikiniga ubwo yavugaga ibyo Tonzi yamukoreye

Aline Gahongayire yafashwe n’ikiniga ubwo yavugaga ibyo Tonzi yamukoreye

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yafashwe n’ikiniga ubwo yavugaga uburyo mugenzi we Tonzi yabanye na we mu bihe bigoye kugeza n’uyu munsi.

Ni mu kiganiro abahanzikazi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bibumbuye muri ’The Sisters’ ari bo Gaby Kamanzi, Phanny, Tonzi na Aline Gahongayire bagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarukaga ku gitaramo Tonzi afite azaririmbiramo indirimbo zigize Album ye ya 9 aheruka gushyira hanze.

Aline Gahongayire ubwo yagarukaga kuri Tonzi, yavuze ko yamubereye nk’umuyobozi kuko yashatse ahumye ariko undi amubera inshuti aramufasha ku buryo atazigera abyibagirwa.

Ati "Kumenya Tonzi kwanjye ni imbaraga, sinzibagirwa ibihe nanyuzemo n’iyo twaba tumaze imyaka itatu tutavugana ariko urwibutso rw’ibyiza bya Tonzi byasigaye muri njye nzarinda nsaza bitarava mu mutwe wanjye.”

“Narongowe mpumye ntazi ibyo ndimo ariko Tonzi yambereye umuyobozi mwiza muri urwo rugendo, yambereye igitangaza, ndabyibuka nakoze ubukwe amaze iminsi itatu avuye muri Amerika araza anyambarira neza ahagararana nanjye , nkumva ari mushiki wanjye birenze kuba turirimbana.”

Uyu muhanzikazi wavuganaga ikiniga cyinshi, yavuze ko atazibagirwa ubwo yabyaraga umwana we agahita apfa ko yari kumwe na Tonzi, wamubaye hafi cyane ko umugabo we atari yabashije kuboneka.

Ati “Ndabyibuka igihe naringiye kubyara ndi mu bitaro ngiye kubagwa, nari ku gitanda ntabwo nzabyibagirwa, warakoze cyane, ndabyara umwana arapfa, Tonzi ahagararana nanjye arambwira ngo humura mfite urwandiko rw’uru rugendo.”

“Sinzabyibagirwa yabanye nanjye, aramfubika ambera inshuti , arantambagiza muri uru rugendo narindi gucamo kugeza ubwo yambwiraga uko nambara , uko nitwara, ntacyabuze iwanjye anyakirira abashyitsi , ndabyibuka tujya gutaha yarwaniye fagiture arayishyura, ishusho nabonyeho umwana wanjye yari ampagaze inyuma amfashe mu bitugu. Byari gushoboka ko Imana ihashyira undi muntu ariko Tonzi ni we wari uhari ntacyatuma umutima wanjye utamwubaha.”

The Sisters ni bamwe mu bazaba bari mu gitaramo cya Tonzi kizaba tariki ya 31 Werurwe 2024 azamurikiramo Album ye ya 9 iriho indirimbo 15.

Gahongayire yafashwe n'ikiniga ubwo yavugaga kuri Tonzi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top