Iyobokamana

Bishop Gafaranga yasohoye indirimbo ‘Ibitambo’ agaruka ku mpuhwe n’ubwiza bw’Imana

Bishop Gafaranga yasohoye indirimbo ‘Ibitambo’ agaruka ku mpuhwe n’ubwiza bw’Imana

Bishop Gafaranga yasohoye indirimbo ‘Ibitambo’ yo kuramya no guhimbaza Imana aho aba agaruka k’ubuntu bw’Imana ko impuhwe zayo zitagereranywa kandi ko nta we isubiza inyuma.

Uyu musore w’imyaka 32 ni indirimbo yafatanyije na Martin ndetse na Anet Marava, mu minota 6 yose baba bavuga uburyo uko abantu bababwiye Imana atari ko bayisanze.

Ngo benshi baba bavuga ko ari Imana itakwakira abantu b’abanyabyaha badatanze ibitambo, ariko siko bimeze ndetse muri yo basanze Imana yihagije ari twe bantu batihagije.

Ngo Imana ntabwo ari Imana y’inyabitambo kuko iyo biba ari Imana y’inyabitambo byari kugorana ko mwene muntu yegera ameza yayo.

Iyi ndirimbo kandi isaba abantu kubaha Imana kuko ikwiye icyubahiro ikaba yaratsinze Satani. Ni indirimbo ya 3 asohoye nyuma ya ‘Bya Bihe’ na ‘Yesu Pirate.’

Bishop Gafaranga yasohoye indirimbo 'Igitambo'
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top