Iyobokamana

Nyuma y’imyaka 11 Aline Gahongayire yasubiyemo indirimbo ye yakunzwe cyane

Nyuma y’imyaka 11 Aline Gahongayire yasubiyemo indirimbo ye yakunzwe cyane

Umuhanzikazi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yasubiyemo indirimbo ‘Hari impamvu pe’ yari yarasohotse mu myaka 11 ishize.

Mu 2009 ni bwo Gahongayire yasohoye bwa mbere indirimbo ‘Hari impamvu pe’, irimo ubutumwa bukangurira abantu gushima Imana nubwo banyura mu bikomeye.

Iyi ndirimbo ifite amateka yihariye kuko ari yo ya mbere uyu muhanzikazi uri mu bubashywe mu muziki uhimbaza Imana, yasohoye indirimbo yiyandikiye.

Kuva icyo gihe yayigiriyeho umugisha ndetse izamura izina rye mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana, aho ari umwe mu bubashywe kubera ibihangano bitandukanye yasohoye bigahembura imitima ya benshi.

Gahongayire yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’imyaka 11 yasohoye iyi ndirimbo iri kumwe n’amashusho yayo nyuma yo kubisabwa n’abakunzi b’ibihangano bye.

Yagize ati “Indirimbo turirimba ntizisaza. Imicurangire ishobora gusigara inyuma ariko ijambo ry’Imana ntirisaza. Indirimbo yongeye kumbera nshya, kuko uko biri kose hari impamvu nyinshi zo gushimana Imana.’’

Yakomeje ati “Nabisabwe n’abantu benshi nanjye nsanga iri mu murongo ndimo wo kugwiza amashimwe. Nayikoze nyuma y’indirimbo nka ‘Ndanyuzwe’ navuga ko biri mu murongo umwe.’’

‘Hari impamvu pe’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Santana mu gihe amashusho yayo yafashwe na PRAY VISUALS.

Gahongayire ubusanzwe ukorera umuziki muri Kina Music kwa Producer Ishimwe Clement, yavuze ko indirimbo ye nshya yayikoze yamuhaye uburenganzira ndetse yanyuzwe n’uburyo yakoranye n’abantu bafatanyije.

Gahongayire ari gukora kuri Album ateganya kumurika muri uyu mwaka izaba iriho abahanzi batandukanye. Mu yindi mishinga afite harimo ijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza byo gufasha abatishoboye anyuza mu muryango wa Ndineza Foundation.

Aline Gahongayire yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Hari impamvu pe’, ‘Iyabivuze’, ‘Ndanyuzwe’, ‘Warampishe’, ‘Nta banga’, ‘Nzakomeza’ n’izindi.

Uyu muhanzikazi yabonye izuba ku wa 12 Ukuboza 1986. Amaze gukora Album zirindwi zirimo iyo yise ‘New Woman’ aheruka kumurika ku wa 27 Ukwakira 2017.

Gahongayire yasubiyemo indirimbo 'Hari Impamvu Pe'
Aline Gahongayire yasubiyemo iyi ndirimbo yari imaze imyaka 11
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • ACTIVE DENIS
    Ku wa 3-10-2021

    hi
    we do appriciate the work you do
    but i would to request that you also provide news in engilish
    such that even us who dont understand kinyarwanda also pick something not stoping in seeing photoes
    THANK YOU

IZASOMWE CYANE

To Top