Iyobokamana

Igitaramo cya Vestine na Dorcas cyo kumurika Album ya bo cyimuwe

Igitaramo cya Vestine na Dorcas cyo kumurika Album ya bo cyimuwe

Ubuyobozi bwa MIE bureberera inyungu z’abahanzi Vestine na Dorcas bwafashe umwanzuro wo guhindura itariki yo kumurika Album ya bo ya mbere “Nahawe Ijambo” kubera ingengabihe y’amashuri.

“Nahawe Ijambo” Album ya mbere ya Vestine na Dorcas yagombaga kuzamurikwa tariki ya 18 Ukuboza 2022 ariko kubera ko cyahuriranye n’uko abanyeshuri bazaba bakiri ku ishuri, ndetse bakanabisabwa na benshi biganjemo urugano rw’aba bahanzi, ubuyobozi bwa MIE bwahisemo kwimurira iki gitaramo tariki ya 24 Ukuboza 2022.

Itangazo MIE yasohoye rigira riti “Nyuma, yo gusoma itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ryageze ahabona kuri uyu wa 09-09-2022, risobanura iby’ingengabihe
ireba umwaka w’amashuri wa 2022-2023. Kandi hashingiwe ku busabe bwa benshi
biganjemo Urungano rw’abahanzi Vestine na Dorcas, ubuyobozi bwa MIE bwanzuye kwimura itariki y’igitaramo "Nahawe ljambo Album Launch Concert" cyagombaga kuba ku wa 18-12-2022 cyimurirwa ku wa 24-12-2022 hagamijwe imigendekere ya cyo myiza.”

Vestine na Dorcas ni abahanzikazi nyarwanda bamaze kwigarurira imitima ya benshi kubera indirimbo za bo zo kuramya no guhimbaza Imana zikora ku mitima ya benshi zirimo “Adonaï”, “Ibuye”, “Si Bayali”, “Papa” n’izindi.

Igitaramo cya bo cyimuriwe tariki ya 24 Ukuboza 2022
Vestine na Dorcas ni bamwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top