Iyobokamana

Israel Mbonyi mu gahinda nyuma yo kubikwa ko yapfuye kandi ari muzima

Israel Mbonyi mu gahinda nyuma yo kubikwa ko yapfuye kandi ari muzima

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ukunzwe na benshi mu Rwanda, arahumuriza inshuti n’umuryango we ababwira ko ari muzima, ni nyuma y’uko hari ubamubitse ko yapfuye.

Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021, binyuze kuri shene ya YouTube yitwa, Faster TV Show bakoze inkuru y’iminota 4 n’amasegonda 56 ivuga ko uyu muhanzi yitabye Imana.

Muri aya mashusho bashyizeho uretse kugaragaza Israel Mbonyi acuranga guitar, nta kintu na kimwe bavuze, iyi nkuru bayihaye umutwe ugira uti"Israel Mbonyi yitabye Imana/ Urupfu rutunguranye rw’umuriribyi Israel Mbonyi bigoye benshi kubyakira."

Israel Mbonye mu mvugo yumvikanamo agahinda, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanyomoje aya makuru avuga ko biba bibabaje kuba abantu baba bashaka kwinjiza babeshya ko abandi bapfuye.

Ati"ese ibi byari bikenewe? Ubucuruzi bwa views bumaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo! Ku nshuti zanjye ndetse n’umuryango mugari unkunda ’Ndi muzima cyane kurushaho’.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe na benshi bitewe n’indirimbo ze zikora ku mitima ya benshi bitewe n’ubutumwa bw’amamaza inkuru nziza y’Imana.

Israel Mbonyi yabitswe ko yapfuye kandi ari muzima
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top