Iyobokamana

Israel Mbonyi yabaye umuhanzi wa 3 w’Umunyarwanda wujuje miliyoni y’abamukurikira kuri YouTube

Israel Mbonyi yabaye umuhanzi wa 3 w’Umunyarwanda wujuje miliyoni y’abamukurikira kuri YouTube

Umuhanzi Nyarwanda w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yujuje miliyoni y’abamukurikira kuri YouTube (1 Million Subscribers).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024 uyu muhanzi yageze kuri aka gahigo ko kuzuza miliyoni y’abantu biyandikishije gukurikira ibikorwa bye ku muyoboro wa YouTube by’umwihariko indirimbo ze.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mbonyi yagize ati "murakoze miliyoni y’abiyandikishije (subscribers). Imana ihe umugisha buri umwe."

Ageze kuri aka gahigo mu gihe yitegura gukora ibitaramo bikomeye mu bihugu 7 byo muri Afurika.

Abaye umuhanzi wa 3 ugeze kuri aka gahigo ni nyuma ya Ambassadors of Christ Choir ifite miliyoni 1.16 ndetse n’umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] ufite ubu miliyoni 1.31.

Israel Mbonyi yujuje miliyoni y'abiyandikishije gukurikira ibikorwa bye ku muyoboro we wa YouTube
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top