Iyobokamana

Nyiri Kigali Arena yabonetse! Israel Mbonyi yahakoreye amateka akomeye

Nyiri Kigali Arena yabonetse! Israel Mbonyi yahakoreye amateka akomeye

Mbonyicyambu Israel wamamaye nka Israel Mbonyi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakoreye amateka muri Kigali Arena ubwo yahakoreraga igitaramo cyo kumurika Album ze 2.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’ejo hashize kuri Noheli, kibera muri Kigali Arena aho yakubise ikuzura no mu myanya yo hejuru itari isanzwe igibwamo n’abantu benshi.

Israel Mbonyi mbere y’amasaha make ngo iki gitaramo gitangire, yatunguye benshi ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze ko amatike y’iki gitaramo yamaze kugurwa yose yashize.

Saa 20h Israel Mbonyi yinjiye ku rubyiniro ku ndirimbo ye Icyambu yitiriye imwe muri Album ze, ndetse agahamya ko iriho ubutumwa bwo Imana yamuhaye gutambutsa mu bantu ba yo.

Saa 20:14 yifatiye mu murya wa gitari dore ko mikurire ye yakuze ari umucuranzi n’umuririmbyi afatanya n’abandi bacuranzi be gususurutsa abantu mu ndirimbo ‘Urwandiko’.

Iki gitaramo kandi cyitabiwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Aime Uwimana wanagaragaye yizihiwe cyane n’indirimbo za Israel Mbonyi hari kandi n’abandi barimo Masamba Intore wari waherekejwe n’umukobwa we.

Saa 20:23 nibwo afashijwe mu buryo butarimo ibyuma n’abakunzi be yatangiye kuririmba indirimbo ‘Nzaririmba’ hagiyeho ibicurangisho biba ibindi arambitse hasi guitar abantu basimbukira muri Yesu koko.

Saa 20:33 Israel Mbonyi yikojeje mu bukwe bwa Album ye ya mbere maze anyeganyeza inkuta z’inzu y’imyidagaduro mu ndirimbo ‘Number One’ yakunzwe kuva yasohoka mu myaka ijya kugera ku munani imaze.

Saa 20:40 abantu banyurwa n’iyitwa ‘Ku Marembo y’Ijuru’ aha abantu barimaze kujya mu mwuka agiye gutangirira kuririmba iyitwa ‘Nkwiye Kurara Iwawe’ habanza kugarukwa ku nkuru ya Zakayo iri muri Bibiliya.

Mu bandi bahanzi baje gushyigikira Israel Mbonyi harimo kandi Alyn Sano na Prosper Nkomezi.

Saa 20:56 yakoze ku mutima ya benshi mu buryo busa n’ubutuje abantu bagenda banyeganyega gacye bijyanye n’umuziki w’indirimbo mu yitwa ‘Ndakubabariye’.

Saa 21:02 Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ‘Umukunzi’ igaruka ku buryo uwahisemo ko Yesu aba afite uburinzi bukomeye.

Saa 21:13 yasabiye abitabiye avuga ko atifuza ko birangirira mu kuririmba gusa ahubwo Imana yafasha nuwaje arwaye cyangwa afite izindi ngorane gutaha zacyemutse.

Saa 21:24 Israel Mbonyi yakiriye ku rubyiniro umuhanzikazi uri mu bakunzwe Annette Murava waje yambaye ikanzu niza irabagirana isa n’ikamba yarafite mu mutwe bafatanya kuririmba indirimbo y’uyu muhanzikazi yitwa ‘Niho Nkiri’.

Saa 21:40 abahanzi James na Daniella bakubutse mu gihugu cy’u Burundi bifatanije na Israel Mbonyi bakiranwa ubwuzu maze bafatanya na Mbonyi kuririmba indirimbo ‘Yongeye guca akanzu’.

Saa 22:04 Israel Mbonyi yakiriye Danny Mutabazi winjiriye mu ndirimbo ‘Igitondo’ maze nyuma yo kuririmba iy’indirimbo aha impano Israel Mbonyi.

Saa 22:16 Ivan Ngenzi yongeye kugaruka ku rubyiniro ashimira abantu bose bifatanije nabo barimo ababyeyi bifatanije nabo nabaterankunga babo batandukanye Coke Cola, RBC, EAP, Park Inn Hotel n’abandi.

Saa 22:32: Nyuma ya karuhuko, Israel Mbonyi yagarutse mu ikoti ry’umutuku ishati n’inkweto z’umukara n’abacuranzi n’abaririmbyi be bari bambaye imyambaro mishya.

Atangira aririmba indirimbo ‘Ibihe’ avuga ko nyuma y’amasaha agera kuri abiri ubu aribwo atangiye saa 22:41. Yahise avuga ko agiye kuririmba imwe mu ndirimbo akunda cyane maze akora mu nganzo aririmbana n’abantu bose indirimbo ‘Karame’.

Saa 22:53: Ni bwo Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ye ‘Isezerano’ Mbonyi wari ugarutse mu mu gice cya kabiri kibanze ku ndirimbo ziri kuri Album ’Icyambu’ yasaga nkaho aribwo agitangira kandi abantu bakigaragaza ko bakinyotewe n’indirimbo ze.

Asoza avuga ko kumenya Imana ari byiza cyane gukizwa ni byiza cyane asaba abantu bifuza gukizwa ko bafatanya gusenga maze uwifuza kwakira agakiza akakakira ahamya ko kandi gukizwa atari ibya baturage.

Igitaramo cya Israel Mbonyi cyashyizweho akadomo haririmbwa indirimbo icyambu ku isaha ya saa 00:02 zo ku wa 26 Ukuboza 2022.

Israel Mbonyi yakoreye amateka muri Kigali Arena
Yasabye Gogo ko yazamubera umugore
Gogo byamutunguye abura uko yifata
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Egide nijimbere
    Ku wa 27-12-2022

    Mutama komerezaho kweri tukurinyumz

  • Egide nijimbere
    Ku wa 27-12-2022

    Mutama komerezaho kweri tukurinyumz

  • Uwase Rabia
    Ku wa 27-12-2022

    Wap nagobidushimishije rwose guhindura amatarik yogutwika kwa dorcus and vestin

  • Angel
    Ku wa 26-12-2022

    Nukuri imana izaguhe iherezo ryiza

IZASOMWE CYANE

To Top