Iyobokamana

Nyuma y’uko Messengers Singers basohoye indirimbo igakundwa na benshi bagiye gukora igitaramo

Nyuma y’uko Messengers Singers basohoye indirimbo igakundwa na benshi bagiye gukora igitaramo

Itsinda ry’abasore baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana “Messengers Singers”, rikorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Eglise Adventiste Francophone de Kigali nyuma y’indirimbo baheruka gusohora ‘‘Urahambaye’’, igakundwa na benshi, bagiye gutaramira abakunzi babo kuri YouTube.

Umuyobozi wa Messengers Singers, Ishimwe Emile, aganira n’Itangazamakuru yavuze ko indirimbo Urahambaye yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bibatera imbaraga zo kwifuza gutaramira abakunnzi babo bifashije ikoranabuhanga (YouTube).

Ati : ‘‘Indirimbo kugeza ubu yakiriwe neza cyane. Byatumye dutekeza ku yindi mishinga mishinga tugiye gukurikizaho, harimo igitaramo tuzakorera kuri YouTube ndetse n’indirimbo twatangiye gukora muri studio”.

Emile avuga ko ‘‘Messengers Singers izakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu mpera z’umwaka hifashishizwe ikoranabuganga (YouTube) ”.

Indirimbo ‘‘Urahambaye’’ irimo amagambo y’Isanamutima hari aho baririmba bati ‘‘ Mana ny’irema urahambaye, nta kiriho na kimwe kitagenwe na we duciye mu mitima inyuzwe tukwerereza shimwa ”.

Indirimbo ‘‘Urahambaye’’ yakozwe na Bruce & Boris mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Mucyo Serge.

Messengers Singers igizwe n’abaririmbyi umunani, bafite umwihariko wo kugira amajwi anyura amatwi.

Messengers Singers yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo Umusumari, Iyo Avuze, Nyuma ya Byose na Izi Impamvu yakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga.

Ibihangano by’iri tsinda bikundwa na benshi ariko bikaba umwihariko ku bayoboke b’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.

Messengers Singers yashinzwe ku wa 30 Kamena 2009, igizwe n’abaririmbyi umunani; yatangiriye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Kugeza ubu ifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho.

Messengers Singers bagiye gukora igitaramo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top