Iyobokamana

Uburanga bwa Gentille, umukunzi wa Patient Bizimana bagiye kurushingana nyuma yo kwerekanwa mu rusengero

Uburanga bwa Gentille, umukunzi wa Patient Bizimana bagiye kurushingana nyuma yo kwerekanwa mu rusengero

Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena, umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Patient Bizimana yerekanywe mu rusengero na Karamira Uwera Gentille bitegura kurushingana.

Uyu muhango wabereye mu rusengero Patient Bizimana asanzwe asengeramo rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro.

Ni umuhango wabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bageze mu mwanya wo kwerekana abazashyingiranwa bakavuga couple imwe imwe bakerekana ifoto yabo, ni bwo buryo Patient Bizimana na Gentille berekanywemo.

Uyu akaba ari umuhango ubanziriza gisezerana imbere y’Imana aho bikorwa mu rwego kugira ngo niba hari abafite impamvu zatuma abo bombi badasezerana bazazitange mbere y’ubukwe.

Ntabwo haramenyekana itariki y’ubukwe bwabo, ariko aba bombi bagiye gusezerana imbere y’Imana nyuma y’imyaka 2 basezeranye imbere y’amategeko kuko muri Kamena 2019 basezeraniye mu Karere ka Rubavu.

Karamira Uwera Gentilleugiye kurushinga na Patient Bizimana
Urukundo rwabo ntirwavuzwe cyane
Ejo hashize berekanywe mu rusengero
Akunze guhora yisekera
Gentille umukobwa wanyuze umutima wa Patient akamuhitamo mu bandi
Imyaka 2 irashize basezeranye imbere y'amategeko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top