Iyobokamana

Umuhanzi Serge Iyamuremye uheruka kwimukira muri Amarika, agiye gukorerayo ubukwe

Umuhanzi Serge Iyamuremye uheruka kwimukira muri Amarika, agiye gukorerayo ubukwe

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye agiye gukorera ubukwe muri Amerika n’umukunzi we Sandrine Uburiza.

Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzi yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko n’ubundi byavugwaga ko asanzeyo umukunzi we atazagaruka.

Aba bombi bakaba bamaze gusohora ubutumire mu bukwe bwa bo aho buzaba tariki ya 1 Mutarama 2023.

Ni nyuma y’uko mu mpeshyi ya 2021 ubwo Sandrine yari mu Rwanda, habayeho umuhango wo gusaba no gukwa.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire muri ubu bukwe ni uko buzabera muri MCM Elegante Hotel iherereye i Dallas muri Leta ya Texas.

Ubutumire mu bukwe bwa bo
Iyamuremye na Sandrine bagiye gukora ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top