Imyidagaduro

Miss Bahati Grace yasabwe aranakobwa

Miss Bahati Grace yasabwe aranakobwa

Nyampinga w’u Rwanda 2009, Miss Bahati Grace yasabwe aranakobwa mu birori byabereye muri Amerika.

Ni ibirori byaraye bibaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu aho Murekezi Pacifique yabwiye umuryango we kumuherekeza kujya gusaba Bahati Grace.

Ni ibirori byabanjirije indi mihango y’ubukwe nko gusezerana imbere y’Imana biri bube kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021.

Murekezi Olivier wakanyujijeho muri Volleyball akaba na mukuru wa Murekezi Pacifique yari yagiye gushyigikira umuvandimwe we.

Uyu muhango ukaba witabiriwe na ba Nyampinga b’u Rwanda batandukanye nka; Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Miss Aurore Kayibanda.

Ibindi byamamare byari byitabiriye uyu muhango wo gusaba no gukwa, harimo umunyamakuru Ally Soudy na MC Nzi.

Biteganyijwe ko ubukwe bwa Grace na Pacifique buza kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho baba mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.

Bahati Grace yasabwe aranakwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Fath Fany
    Ku wa 5-09-2021

    Ubukwe bwabereye muli Etat ya IOWA nta state ibarirwa muli USA yitwa LOWA

  • uwase celine
    Ku wa 4-09-2021

    nyabuna ikinyarwanda cyanyu dore kirwayemo nabonye kuri title ngirango mwibeshye naho nuku byimereye no munkuru hagati. umukobwa ntago akwa arakobwa. murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top