Siporo

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ishyiraho agahigo bizagorana gukuraho (AMAFOTO)

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ishyiraho agahigo bizagorana gukuraho (AMAFOTO)

Igitego kimwe rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Mugisha Gilbert, cyatumye iyi kipe yegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24 mu gihe habura imikino 3 ngo shampiyona irangire.

Wari umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba yasabwaga kunganya gusa igahita yegukana igikombe cya shampiyona.

APR FC yabonye amahirwe ya mbere akomeye ku munota wa 7, ni ku mupira Ruboneka Bosco yacomekeye Omborenga Fitina mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad akawumutanga.

Ku munota wa 15 Kilongozi yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa APR FC awukuramo. Ryakurikiwe n’irindi rya Nizeyimana Djuma yateye ariko umupira nabwo awukuramo ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Kwitonda Alain Bacca yagerageje ishoti rikomeye yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina ku munota wa 27 ariko ku bw’amahirwe make unyura iruhande rw’izamu.

Ku munota wa 28, Ruboneka Bosco yacenze abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports, arekura ishoti rikomeye maze umunyezamu Nzeyurwanda Djihad akoraho ukubita igiti cy’izamu urarenga. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego hakiri kare ndetse iza kukibona ku munota wa 53 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

APR FC FC yagerageje gushaka ikindi gitego ndetse inabona ariko ntiyayabyaza umusaruro.

Ni nako Kiyovu Sports yashakaga kwishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0

Gutsinda uyu mukino byari bivuze ko APR FC yahise igira amanota 63, Rayon Sports ya kabiri yatsinze Bugesera FC igira 51 mu gihe hasigaye imikino 3 ngo shampiyona irangire. Bivuze ko APR FC ni yo yatsindwa imikino yose isigaye Rayon Sports ikayitsinda yagira amanota 60 mu gihe APR FC yaba ifite 63. Bidasubirwaho APR FC ikaba yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2023-24.

APR FC ikaba yegukanye igikombe cya shampiyona cya 22 kiba igikombe cya 5 yegukanye yikurikiranya (2019-20, 2020-21, 2021-22, 2022-23 na 2023-24).

Ikaba ishyizeho agahigo bizagorana ko hari indi kipe izabikora ikegukana ibikombe 5 byikurikiranya.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ikaba ikuyeho agahigo yari isangiye na Panthères Noires, zombi ni zo kipe rukumbi mu Rwanda zegukanye ibikombe bya shampiyona inshuro 4 zikurikiranya, Panthères Noires yabikoze 1984, 1985, 1886 no mu 1987.

Indi mikino y’umunsi wa 27

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024

Gasogi United 3-0 Sunrise FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024

Bugesera FC 1-2 Rayon Sports
Marines FC 2-1 Police FC
Amagaju FC 0-1 Etoile del’Est
APR FC 1-0 Kiyovu Sports

Ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024

Gorilla FC vs Musanze FC
Mukura VS vs AS Kigali
Etincelles FC vs Muhazi United

APR FC bushimira igitego cyabahesheje intsinzi
Mugisha Gilbert yishimira igitego yatsinze
Wari umukino utoroshye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sembagare peter
    Ku wa 21-04-2024

    Inshuro 5 wikulikiranya.aka gahigo ntawe uzakageraho mbona hano I Nyarugenge.nimureke tuyikomere amashyi irayakeiye

  • Kevin
    Ku wa 20-04-2024

    Apt fc nibyo

  • TUBIBISABIMANA innocent
    Ku wa 20-04-2024

    APRFC.!!!! TUKURINYU MAKOME ZAUHIGAMA KIPEUYA HIKOSORA NKUKOWA BITOJWE AFANDE WACUKORO NERIKA RASIRAKOME ZAWUBA HWE !!!!

To Top