Siporo

Hari umunyezamu wakiniraga APR FC na we watsinze igitego! Umunyezamu Nicholas Sebwato yanditse amateka muri shampiyona y’u Rwanda

Hari umunyezamu wakiniraga APR FC na we watsinze igitego! Umunyezamu Nicholas Sebwato yanditse amateka muri shampiyona y’u Rwanda

Igitego umunyezamu wa Mukura VS, Nicholas Sebwato yaraye atsinze igitego cyahesheje ikipe ye inota rimwe ku mukino wa Kiyovu Sports, yabaye umunyezamu wa mbere ubikoze muri shampiyona y’u Rwanda.

Hari mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 aho ejo hashize ku wa Kane tariki ya 25 Mata 2024 amakipe yombi yanganyije 1-1.

Ku munota wa 67 ni bwo Kilongozi Bazombwa wa Kiyovu Sports yayitsindiye igitego cya mbere, Mukura VS ikomeza irwana no kukishyura ariko biragorana kugeza mu minota y’inyongera.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 4 w’inyongera (90+4’), Mukura VS yabonye koruneri. Umunyezamu Sebwato Nicholas wa Mukura yavuye mu izamu na we ajya gutsinda iyi koruneri.

Iyi koruneri yatewe neza na Muvandimwe Jean Marie Vianney maze isanga aho Sebwato ahagaze ahita atsinda igitego cy’umutwe, umukino urangira ari 1-1.

Ibi byahise bituma uyu munyezamu w’umugande yandika amateka yo kuba ari we munyezamu ubikoze muri shampiyona y’u Rwanda mu mukino hagati (open play).

Undi munyezamu watsinze igitego ni Ndoli Jean Claude wabikoze mu gikombe cy’Amahoro ubwo yakiniraga APR FC batsinda Etoile del’Est 17-0, Ndoli yaje gutsinda igitego cya 15 kuri penaliti.

Nicholas Sebwato yanditse amateka yo kuba ari munyezamu watsinze igitego cyo muri shampiyona
Ndoli Jean Claude yagize gutsinda mu gikombe cy'Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top