Siporo

Icyo Niyigena Clement avuga k’umutoza Thierry Froger utishimiwe n’abafana, icyabagoye

Icyo Niyigena Clement avuga k’umutoza Thierry Froger utishimiwe n’abafana, icyabagoye

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yavuze ko kuba abafana baragiye bagaragaza kutishimira umutoza Thierry Froger bo nk’abakinnyi babona ari umutoza mwiza wabafashije kwegukana shampiyona.

Ni nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bamaze gutsinda Kiyovu Sports 1-0.

Nubwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye igikombe, gusa abafana b’iyi kipe bagiye bagaragaza kutishimira imikinire y’umutoza w’umufaransa uyitoza, Thierry Froger, ni kenshi bagiye baza ku kibuga bamuririmba.

Niyigena Clement yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko kuba abafana batakwishimira umutoza ari ibintu bisanzwe cyane.

Ati "Umutoza kuba abafana batari bamwishimiye, buri wese aba agomba gukora akazi ke kagenda neza agashimira Imana kuko ibyo byose ni ibintu biba mu mupira kandi n’abatoza ntabwo batungurwa nabyo, kuba abafana batamwishimira nta gitangaza cyaba kirimo."

Yakomeje avuga ko nk’abakinnyi nta kibazo bafitanye n’umutoza kuko ari umutoza mwiza n’ikimenyi menyi abafashije kwegukana igikombe.

Ati "Hagati yacu nk’abakinnyi n’umutoza nta kibazo cyari gihari. Umutoza yaradufashije cyane none se ntubona ko atwaye igikombe."

Agaruka ku cyabafashije kwegukana igikombe cya shampiyona, yavuze ko ari ugushyira hamwe bakinjira mu mukino bashaka amanota 3.

Ati "Icyadufashije nta kindi uko buri mukino wose twawugiyemo twumva ko dushaka amanota 3 nubwo hari imikino itagiye igenda nk’uko twabiteguye, ariko iyo wagiye ufite umutima ushaka byose birangira ubigezeho."

Gusa na none yahamije ko ari umwaka w’imikino bagowe cyane no kubura abafana ku kibuga kuko batumvaga uburyo bayoboye urutonde rwa shampiyona ariko abafana ntibaze.

Ati "Urebye kutitabira rimwe na rimwe kw’abafana ku kibuga kandi rimwe na rimwe ugasanga ni twe turi ku mwanya wa mbere, ntabwo uba ubyiyumvisha, ni yo mwaba muri mu bihe bibi ariko muri ikipe ya mbere rimwe na rimwe hari igihe byacaga abakinnyi intege, mukavuga ngo niba tugeze mu bihe bibi abafana bakaba bataza kubashyigikira ngo ni byo bihe bibi birangire, ntabwo byari sawa."

Iki gikombe APR FC yegukanye cyabaye igikombe cya 5 yegukanye yikurikiranya, kiba igikombe cya 22 cya shampiyona y’u Rwanda yegukanye mu mateka ya yo.

Niyigena Clement yavuze ko abakinnyi nta kibazo bafitanye n'umutoza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Emmanuel
    Ku wa 22-04-2024

    Mutugezaho amakuru meza mukomerezahi

  • Emmanuel
    Ku wa 22-04-2024

    Mutugezaho amakuru meza mukomerezahi

To Top